AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yashyize umwuzukuru we mu ziko ngo yariye ifi yasigaye mu cyungo

Yashyize umwuzukuru we mu ziko ngo yariye ifi yasigaye mu cyungo
22-12-2019 saa 10:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6631 | Ibitekerezo

Umwana w’ imfubyi w’ imyaka itatu yahuye n’ akaga gakomeye ubwo nyirakuru umurera nyuma yo gupfusha se na nyina yamushyiraga mu muriro akamutwika hafi umubiri wose amuziza ko yashonje akarya ifi yari yasigaye mu nkono.

Uyu mwana witwa Alima Maeva w’ ahitwa Nanga Eboko mu gihugu cya Cameroon ubu ari mu bitaro harimo gukusanywa amafaranga kugira ngo avurwe.

Uyu mwana yari yasigaye mu rugo inzara iramurya, akora mu kungo akuramo igice cy’ ifi yari yasigaye arakirya. Nyirakuru atashye abikubise amaso ahita azabiranwa n’ uburakari afata ikiganza cya Maeva agishyira mu ziko, arangije amusuka amakara yaka mu mutwe.

Uwitwa Julio Dimitri niwe watabaye uyu mwana amujyana kwa muganga hanyuma uyu mukecuru atabwa muri yombi n’ abajandarume bo mu gace batuyemo nk’ uko byatangajwe na 24jours.com

Uyu mwana Maeva yajyanywe ku bitaro bya Ngousso ategerejwe kubagwa.

Uyu mwana yangiritse cyane mu maso no ku kuboko kandi nta muntu afite wo kumuvuza kuko yapfushije ababyeyi na nyirakuru yari asigaraganye akaba yaramubereye gica. Ubufasha bw’ abafite umutima utabara bashaka gufasha uyu mwana bunyuzwa kuri izi nomero (+237) 699 750 750 / (+237 ) 693 848 916.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA