AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yakoreye isabukuru y’amavuko imbwa ye y’inyamurava

Yakoreye isabukuru y’amavuko imbwa ye y’inyamurava
7-07-2020 saa 13:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1936 | Ibitekerezo

‎Agwunobi Henry yakoreye ibirori by’isabukuru y’amavuko imbwa ye imaze imyaka ine imukorera akazi ikagakorana ubwitange.

Iyi mbwa yitwa Striker, izina yahawe na sebuja biturutse ku buhanga igaragaza mu guhiga no gufata inyamaswa z’agasozi.

Mu ijambo shebuja yavuze ku isabukuru y’iyi mbwa yagize ati “Nejejejwe no kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Striker yujuje imyaka 4 ivutse. Ndagushimira umurava n’umutima w’ubutwari ugaragaza mu gutsinda umwanzi. Ubwo nari ngiye kugucirira umukunzi wanjye Amaka yanshaga intege ko urananutse uzahita upfa, ariko sinzi aho nakuye imbaraga zatumye ntita ku byo yambwiraga”.

Yakomeje kunsha intege avuga ko ngomba kukwirukana ariko nakomeje gutsimbarara mwereka ko ugomba kugumana natwe. Uyu munsi anezezwa n’uburyo ukora ukora akazi.

Iyi mbwa imaze kwica amafuku 21,imbeba 48, udusamunyiga 16, n’ibirura 16.

Ati “Ndakwifuriza kurya inyama nyinshi n’amagufa menshi kugira ngo uzakomeza kwica izindi nyamaswa. Isabukuru nziza y’amavuko”.

Ku isabukuru y’iyi mbwa shebuja yari yateguye ibyo kurya n’ibyo kunywa birimo na gateau (umutsima w’ isabukuru y’amavuko).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA