AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yajyanye ababyeyi be mu nkiko ngo yamubyaye ari umwirabura

Yajyanye ababyeyi be mu nkiko ngo yamubyaye ari umwirabura
9-11-2019 saa 08:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3160 | Ibitekerezo

Abacamanza bo muri Leta ya California bemeye kwakira ikirego cy’ umusore w’ imyaka 18 wareze se amusaba impozamarira zihwanye n’ ibihumbi 500 kuko yamubyaye ari umwirabura.

Jamal Joseph Johnson Jr avuga ko kuba yaravutse ari umwirabura bimwimisha amahirwe ndetse bikanatuma akorerwa ivanguraruhu.

Umunyamategeko w’ uyu musore avuga ko umukiriya we ikibazo afite cyumvikana kuko kuba yaravutse ari umwirabura bituma akorerwa ivangura rishingiye ku ibara ry’ uruhu kandi ngo ababyeyi be nibo mvano ya byose.

Uyu munyamategeko avuga ko kuba umwirabura muri Amerika ari ikibazo kuko hari abajya baraswa na polisi n’ abimwa amahirwe ku burezi.

Umunyamategeko J. Williams ubwo yasobanuraga ishingiro ry’ ikirego yunganiramo umukiriya we yagize ati “Trayvon Martin yarashwe na polisi kubera ko yari umwirabura bivuze ko icyatuma umukuriya wanjye akomeza kubaho ari ukubaho yihishashisha”.

Iki kirego kiramutswe gikurikiranywe ababyeyi b’ uyu musore bagahanirwa ko bamubyaye ari umwirabura bishobora guteza ikibazo abandi babyeyi bafite abana babirabura.

Muri 2013 umugabo w’ imyaka 35 yareze ababyeyi mu nkiko aranabatsinda bamwishyura ibihumbi 500 by’ amadorali kuko yari afite ikibazo cy’ umubyibuho ukabije abakomoraho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA