AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Yabyaye abana b’impanga uwa kabiri avuka uwa mbere amaze imyaka 10

Yabyaye abana b’impanga uwa kabiri avuka uwa mbere amaze imyaka 10
20-06-2020 saa 16:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4231 | Ibitekerezo

Umugore wo mu Bushinwa ufite imyaka 41 yabyaye abana b’ impanga ariko bavuka mu myaka itandukanye kandi hagati yabo hacamo intera mini cyane.

Uyu mugore yasamye hakoreshekwe uburyo bwo guhuriza intanga muri laboratore.

Byakozwe uyu mugore Wang amaze imyaka 5 yarabuze urubyaro. Muri 2009 nibwo uyu mugore n’ umugabo we bagannye ibitaro ngo bibafashe.

Daily Mail, yatangaje ko abaganga bakimara guhuriza intanga muri laboratoire zimwe bahise bazitera muri Wang izindi barazibika.

Muri Kamena 2010, nibwo umwana wa mbere yavuts uwa kabiri avukira mu bitaro bya Hubei tariki 16 Kamena.

Dr Zheng Jie, umuganga wo mu bitaro bya Hubei avuga ko icyo bashingiraho bemeza ko aba bana ari impanga ari uko intanga zahurijwe rimwe."

Yagize ati "Nk’ abaganga tuvuga Lu Lu na Tong Tong ari impanga kuko bavuye kuko intanga zabo ari zimwe kandi zahuriye rimwe”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA