Kuba hari abantu bashidikanya ko nyiri facebook yaguze imbuga nkoranyambaga Instagram na Whatsapp byatumye hafatwa icyemezo cyo guhindura amazina y’ izi mbuga ebyeyi zikunzwe cyane
Facebook yaguze instagram muri 2012 nyuma y’ imyaka 2, muri 2014 igura Whatsapp.
Izi mbuga nkoranyambaga zigiye kwitwa Instagram from Facebook urundi rwitwe Whatsapp from Facebook. Facebook ivuga ko ibi bigiye gukorwa mu rwego kugaragaza nyiri izi mbuga ebyeri.
Urubuga rwa facebook rwatakarijwe ikizere bitewe n’ uko byamenyekanye ko rutashoboye kurinda amakuru y’ abakiriya barwo.
Umuvugizi w’ urubuga rwa Facebook yabwiye Reuters ati “Dushaka ko ibijyanye na produit za facebook bisobanuka neza”.
Izi mbuga uko ari eshatu nizo mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane mu Isi kurusha izindi. Facebook ni iyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bivuze ko izi mbuga zose uko ari eshatu ari inyamerika.