AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umworozi w’ inzoka yahishyuye iby’ urukundo zikunda abantu

Umworozi w’ inzoka yahishyuye iby’ urukundo zikunda abantu
20-05-2019 saa 16:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6387 | Ibitekerezo

Inzoka ni zimwe mu nyamaswa abantu batinya cyane kuko zigira ubumara bwica. Ibi bituma hari abibaza niba inzoka ishobora gukunda shebuja nk’ uko imbwa n’ ipusi bimenya shebuja bikamukunda.

Umugabo wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika witwa Christopher D. Anderson, umwanditsi w’ ibitaro akaba n’ umworozi w’ inzoka yavuze ko inzoka ishobora gukunda umuntu.

Uyu mugabo yavuze ko magingo yoroye inzoka eshatu , imwe muri zo akaba amaranye nayo imyaka 10. Anderson avuga ko inzoka ari inyamaswa ihora ikonje idakunda kwisanzura cyane.

Avuga ko mu nzoka eshatu afite iyo bamaranye imyaka 10 ariyo imwisanzuraho ku rusha izindi. Ngo iyo agiye iramukurikira ikamenya ku mutoranya mu bandi bantu.

Iyo nzoka ngo iyo ibonye umuntu itazi imwitwaraho bitandukanye n’ uko yitwara ku muntu izi ariko ngo ibi ntabwo bisobanuye ko imuruma ahubwo ngo ikimwereka ko ibonye umuntu itazi ihungira kuri shebuja cyangwa ikajya kwihisha.

Anderson ati “Ntabwo nshaka kuvuga ko inzoka yanjye ari nk’ imbwa mu bijyanye n’ amarangamutima. Ni ikindi kiremwa gifite imitekerereze n’ imyumvire itandukanye n’ iy’ imbwa. Icyo nabonye ni uko inkunda mu buryo bwa kiyoka ‘he does love me in a snakey kind of way’”.

Uyu mugabo wo muri Leta ya Ohio ufite abana batatu avuga ko nk’ uko mu bantu habamo abeza n’ ababi ngo birashoboka ko inzoka nayo ishobora kugira umuti mubi.

Agira abantu inama yo kutiringira ko inzoka ari inshuti nziza, gusa ahamya ko iyo uyitoje ko utari umwanzi wayo ahubwo ko uyitaho igera aho ikabimenyera.

Ati “Inzoka yawe yihate urukundo izagera aho ikwereke ko yanyuzwe. Gusa ntabwo bisobanuye ko ari nk’ imbwa cyangwa ipusi”.

Mu ntangiriro z’ umwaka ushize wa 2018, Umwongereza witwa Dan Brandon yapfuye anizwe n’ inzoka y’ uruziramire ya metero 8 imwe muzo yari yoroye. Ngo ni ubwa mbere iyo nzoka yarimuhemukiye kuva yayorora.

Muri Nzeli 2019, Umuhindekazi wari woroye inzoka y’ uruziramire ya metero 4, yatahuye ko ishaka kuzamurya abibwiwe n’ umuganga w’ inzobere mu bijyanye n’ ibikururanda. Iyo nzoka yari isigaye irara imuzenguruka, kandi yaranze kurya. Abibwiye umuganga amuhishurira ko impamvu iyo nzoka yanze kurya ibyo ayiha iri gutegura umwanya mu nda yayo ngo izabone uko imumira.

Uko wakwirinda kurumwa n’ inzoka n’ icyo wakora ngo ubumara bwayo butakwica


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA