Umwarimukazi mu ishuri ribanza ryo muri Afurika y’ Epfo kuri uyu wa Kane tariki 10 Mutarama 2019 yafotoye abanyeshuri yigisha, abayibonye babona ko muri iryo shuri hari ivangura.
Uyu mwarimukazi yafotoye aba banyeshuri agira ngo yerekane ko batangiye igihembwe gishya dore ko hari ku munsi wa mbere w’ ishuri.
Byihuse iyi foto yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranya, nyuma y’ uko abantu bavumbuye ko abanyeshuri b’ abirabura n’ abazungu bicazwa batandukanyijwe. Abanyeshuri 17 b’ abazungu bari bicaye ku kimeza kinini mu gihe abana b’ abirabura bari bicaye ku kameza gato mu mfuruka y’ ishuri.
Minisitiri w’ uburezi Sello Lehari yavuze ko bakoze ingenzura mu mashuri yo muri iyi ntara yo mu majyaruguru ashyira iburengerazuba bagasanga ikibazo cy’ ivangura rishingiye ku ruhu kiri mu bigo byinshi.
Ikibazo cy’ ivangura rishingiye ku ruhu kirakigaragaza muri Afurika y’ Epfo nubwo hashize imyaka 25 ubutegetsi bwa nyamuke b’ abazungu bukuweho.
Bamwe mu bayobozi bo muri aka gace babwiye itangazamakuru ko byashoboka ko uyu mwarimu yicaje abanyeshuri abatandukanyije atabitewe n’ ivangura ahubwo ari ikibazo cyo kuba abana batavuga ururimi rumwe.
Minisiteri y’ uburezi yatangaje ko yohereje muri iyi ntara itsinda ryo gucukumbura byimbitse iby’ iki kibazo.