AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umwana yavukanye amenyo 32 nk’ay’umuntu mukuru

Umwana yavukanye amenyo 32 nk’ay’umuntu mukuru
1er-02-2020 saa 16:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4578 | Ibitekerezo

Mu gihugu cya Cameroon mu mujyi wa Yaoundé haravugwa inkuru y’umwana wavukanye amenyo 32. Icyabiteye ntikivugwaho rumwe.

Nyina w’uyu mwana avuga ko kuba umwana we yaravukanye amenyo ari uko sebukwe na nyirabukwe batanze uwo mwana nk’igitambo mu migenzo gakondo ikorana n’imbaraga z’imyuka mibi.

Avuga ko abishingira kukuba yarashatse muri uyu muryango batamwiyumvamo dore ko ngo batashakaga ko ashyingiranwa n’umuhungu wabo.

Ikinyamakuru 24jours.com dukesha iyi nkuru kivuga ko cyabashije muganga w’indwara z’abana niba bishobora ko umwana yavukana amenyo abasubiza ko bibaho, gusa ngo biba ku mwana umwe mu bana ibihumbi 2000 cyangwa 3000.

Uyu muganga yabwiye itangazamakuru ko impamvu ituma bake mu bana bavuka bavukana amenyo itaramenyekana kugeza ubu.

Ibimenyerewe ni uko umwana avuka nta menyo afite akazayamera agize amezi guhera k’umunani kuzamura.

Abaganga bagira inama ababyeyi ko igiye babonye umwana wabo ameze amenyo ku menshi kumwe cyangwa abiri bakwihutira kureba muganga w’amenyo uwo mwana akabagwa.

Nubwo abaganga bemeza ko bishoboka ko umwana ashobora kuvuka afite amenyo, ngo ayo menyo akunze kuba ari amenyo yo ku rwasaya rwo hasi, bivuze ko uyu mwana wo muri Cameroon yaba ariwe wambere uvukanye amenyo 32.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA