AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyeshuri yirukanywe azira guhobera umukunzi we [Video]

Umunyeshuri yirukanywe azira guhobera umukunzi we [Video]
14-01-2019 saa 21:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4640 | Ibitekerezo

Kaminuza ya Al-Azhar yo mu Misiri kuri iki Cyumweru yatangaje ko yirukanye umunyeshuri wahobeye umukunzi we amashusho yabo akaba kimomo ku mbuga nkoranyambaga.

Ayo mashusho yafashwe ubwo umusore yasabaga uyu mukobwa kumushingirwa. Uyu mukobwa abanza gusa n’ uwitaza yagera hirya agakaruka umusore agahita amuhobera akamuterura akamukaraga mu kirere.

Iki gikorwa ntabwo cyabereye muri Kaminuza ya Al-Azhar cyabereye muri Kaminuza ya Mansoura iherereye mu majyaruguru y’ iki gihugu.

Gusa urwego rushinzwe ikinyabupfura muri Kaminuza ya Al-Azhar rwafashe icyemezo cyo kwirukana uyu mukobwa nk’ uko Ahmed Zarie umuvugizi w’ iyi Kaminuza yabitangarije ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP.

Umuvugizi yavuze ko uyu mukobwa yaharabitse isura y’ ikigo cyabo. Yavuze ko guhoberana ku batarashakana binyuranyije n’ amahame n’ indangagaciro z’ umuryango mugari babamo.

Uyu musore uyu munsi nibwo akanama gashinzwe imyitwarire muri Kaminuza yigamo kateranye kugira ngo karebe niba nawe afatirwa ibihano.

Iyi video yafashwe mu kwezi gushize ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga mangingo aya.

Egypt, ni igihugu kiganjemo abaturage b’ abayisilamu benshi bakomeye ku muco gakondo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA