AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyamerika wari mu butembere muri Thailande yabuze ubugabo bwe

Umunyamerika wari mu butembere muri Thailande yabuze ubugabo bwe
4-01-2019 saa 08:55' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6125 | Ibitekerezo

Ibyatangiye ari ibyishimo bisadanzwe muri Thailand, mu kanya nk’ ako guhumbya byahindutse umwaku ukomeye ubwo, Josh Brown, mukerarugendo w’ imyaka 58 yakangukaga afite uburibwe bukomeye yareba agasanga ubugabo bwe bwavuyeho asinziriye.

Uyu mugabo bikekwa ko yatewe imiti ubwo yari asinziriye muri hoteli bakamukata igitsina yakangutse asanga aryamye mu maraso.

Muri uko kugaragurika Brown yabashije gukora kunzogera y’ intabaza muri hoteli , abakozi ba hoteli barahagera bamujyana mu bitaro bya Bangkok kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ ibanze ubuzima butamucika.

Muganga wayoboye igikorwa cyo kuvura uyu mukerarugendo yabwiye itangazamakuru ko amakuru bafite ari uko mu Bushinwa hari isoko ritemewe n’ amategeko (Black market) ricururizwaho ibitsina by’ abagabo. Kuri iri soko igitsina kinini kigura amadorali 100 y’ Amerika. Abagura ibi bitsina barabirya.

Abaganga bari kuvura uyu mukerarugendo wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bavuga ko atangiye koroherwa ku buryo mu cyumweru kimwe azaba yavuye mu bitaro.

Leta ya Thailande isaba ba mukerarugendo batemberera muri Bangkok kwitondera abakobwa babaraza mu mahoteli kuko akenshi aribo babagambanira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA