AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukobwa w’ imyaka 11 yatabaye umwana amukura mu menyo y’ ingona

Umukobwa w’ imyaka 11 yatabaye umwana amukura mu menyo y’ ingona
30-10-2019 saa 07:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6291 | Ibitekerezo

Umukobwa w’ imyaka 11 yatabaye umwana w’ umuturanyi wari ugiye kuribwa n’ ingona yo mu gace batuyemo mu majyaruguru ashyira iburengerazuba bwa Zimbabwe.

Rebecca Munkombwe, umunyeshuri wo mu mugi wa Hwange uherereye kuri kilometero 320 mu majyaruguru ashyize iburengerazuba bwa Bulawayo.

Rebecca yabonye mugenzi we Latoya Muwani w’ imyaka 9 yamaze kugera mu menyo y’ ingona. Yahise asimbukira iyo ngona ayicengeza urutoki mu jisho niko yabwiye ikinyamakuru Bulawayo cyo muri Zimbabwe.

Iyi ngona yatokowe irekura Latoya isubira mu mazi, Rebecca atabara mugenzi we wari wakomeretse byoroheje.

Rebecca ati “Twari tumaze kuva mu mazi, dusize inyuma Latoya nawe ari koga twumva arasatse ngo ikintu kirandumye”

Akomeza agira ati “Nasimbukiye iyo ngona nyitokoza koresheje urutoki kugeza imurekuye. Imaze kumurekura namwoganye mugeza ku nkombe bagenzi bange baramfasha tumukuramo”.

Latoya yahise yoherezwa kuvurirwa ku bitaro bya St Patrick. Fortune Muwani se wa Latoya yavuze ko kuba umukobwa we yarokotse ari igitangaza

Yongeraho ati “Nari mu kazi ubwo namenyaga ko umukobwa wange ariwe n’ ingona ari koga. Nahise ntekereza ikibi mbere y’ uko bambwira ko yatabawe na Rebecca. Sinzi uko yamutabaye gusa ndashima Imana. Latoya ari koroherwa ndetse biteganyijwe ko azahita asezererwa akava mu bitaro”.

Umuyobozi wo mu gace byabereyemo Steve Chisose yavuze ko muri iki gihe bari kugira ikibazo cy’ abantu baribwa n’ ingona kubera ko badafite amazi meza.

Chisose avuga ko ari ikibazo kibakomereye nk’ abaturage agasaba ikigo cya Zimbabwe gishinzwe pariki n’ inyamaswa z’ agasozi kuvana izo ngona mu migezi yo mu biturage.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA