AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuherwe w’Umuyapani arashaka abantu umunani bazajyana ku kwezi akazabishyurira

Umuherwe w’Umuyapani arashaka abantu umunani bazajyana ku kwezi akazabishyurira
3-03-2021 saa 11:23' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1995 | Ibitekerezo

Umuherwe w’Umuyapani, Yusaku Maezawa utunze agatubutse, aratangaza ko ashaka abantu umunani bazafatanya urugendo rwo kuzenguruka ukwezi kandi akabishyurire buri kimwe.

Yatangaje ubutumwa mu mashusho yacishishije kuri Twitter, avuga ko ashaka bariya bantu mu ngeri zinyuranye ariko ko ababyifuza bagomba kubanza kubisaba.

Ngo abo bazajyana azabishyurira buri kimwe muri ruriya rugendo rwiswe DeaMoon ruzaba muri 2023.

Uyu mukire rurangiranwa yanatangaje ibyo bariya bantu bifuza kujyana na we bagomba kuba bujuje birimo kuba aria bantu basanzwe bafasha abandi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Yagize ari "Naguze imyanya yose, rero ruzaba ari urugendo rwo mu muhezo".

Avuga ko muri uyu mushinga yagize ibyo ahinduramo nko guha amahirwe abantu bo mu bice bitandukanye by’isi kugira ngo na bo bazakorane uru rugendo.

Umwaka ushize yari yatangaje ko yifuza umukobwa bakundana bazajyana muri ruriya rugendo ariko aza kubihagarika.

Uru rugendo ruteganyijwe kuba mu mwaka wa 2023, rwaba ari urwa mbere ku kwezi rukozwe n’abantu kuva mu mwaka wa 1972.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA