AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanzi wo muri Ethiopia yahitanywe n’ isasu ryarashwe mu byishimo

Umuhanzi wo muri Ethiopia yahitanywe n’ isasu ryarashwe mu byishimo
13-02-2019 saa 10:04' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2279 | Ibitekerezo

Umuhanzi Dadhi Gelan warimo aririmbira abaje mu birori byo gufungura hotel nshya iri ahitwa Ashude mu gace ka Oromia muri Ethiopia yishwe n’ isasu ryarashwe mu birori byo kwishyimira iyi hoteli.

Dadhi yari umuhanzi uzwi cyane, kubera indirimbo ze za politiki ziharanira uburenganzira bw’abaturage bo mu bwoko bw’aba Oromo.

Kurasa mu kirere mu gihe cy’ibyishimo cyangwa mu gushyingura ni umuco ukorwa cyane muri aka gace.

Dadhi yari akiririmba mu maze bahita barasa nk’uko ishuti ye Tufu Wodoja abivuga. Abantu ngo bahise bakwira imishwaro babonye isasu rifashe uyu muhanzi agahita ahasiga ubuzima.

Iyi nshuti ye iti “Ubwo yaririmbaga abantu bariho barasa. Nibura amasasu 50 cyangwa 60 yarasagwa kuri buri ndirimbo. Mbere y’uko apfa yambwiye ngo ube maso isasu rishobora kukugeraho.”

Dadhi yakundaga kuririmba indirimbo zibwira aba Oromo ngo bahaguruke baharanire uburenganzira bwabo. Kurasa mu byishimo no mu kababaro bitangiye kuba ingingo yo kwitabwaho ku bayobozi muri Ethiopia.

Muntangiriro z’uku kwezi hari umukwe n’umuba iruhande (best man) bapfuye mu gihe grenade yaturikaga mu birori bya nyuma y’ubukwe. Iyi grenade yari iy’umukwe ubwe.

Ethiopia ubu nibwo bwa mbere ifite Minisitiri w’intebe uva mu ba Oromo. Aba nibo bagize igice kinini cy’abaturage ba Ethiopia bakunze kuvuga ko bahejejwe inyuma mu bukungu na politiki.

Gutunga intwaro muri iki gihugu si ibintu bidasanzwe ku baturage, kurasa mu byishimo no mu kababaro ni nk’umuco.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA