Umugore w’ imyaka 56 wo mu gihugu cy’ Uburusiya gituye hasi mu kiraro cy’ ingurube ziramurya kugeza apfuye.
Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byatangaje uyu mugore yagiye hanze agiye kugaburira aya matungo ahitwa Udmurtia, rwagati mu Burusiya, agwa igihumure yitura hasi cyangwa akaba yafashwe n’indwara y’igicuri.
Umugabo we ni we waje kubona umurambo we. Amakuru avuga ko yazize gutakaza amaraso.
Urwuri rwabo ruri mu cyaro cyo mu karere ka Malopurginsky, mu burasirazuba bw’umujyi wa Kazan.
Amakuru yo mu bitangazamakuru byaho avuga ko umugabo we yari yagiye kuryama kare kuko yumvaga arwaye.
Nuko amaze kwicura agasanga umugore we batari kumwe, yaje kugwa ku murambo we uri mu kiraro. Amakuru avuga ko hatangijwe iperereza ku byabaye.
BBC