AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore wanduye COVID-19 atwite yibarutse Corona na Virus

Umugore wanduye COVID-19 atwite yibarutse Corona na Virus
31-03-2020 saa 08:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 12769 | Ibitekerezo

Umugore wo mu gihugu cya Mexique wanduye coronavirus atwite yibarutse abana b’impanga ababyarira aho atari yarateganyije, abita amazina atangaje kubera urwenya yatewe na muganga.

Annamaria José Raphael Gonzalez w’imyaka 34 yanduye COVID-19 ubwo yari mu bitaro bya General La Villa mu mujyi wa Mexico.

Gonzalez yabyaye abana babiri bafite ubuzima bwiza ahagana saa mu munani z’ ijoro ryakeye. Umukobwa yamwise Corona José Miguel Gonzalez umuhungu amwita Virus José Miguel Gonzalez.

Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ati “Nta mazina nari narateganyije. Dogiteri yangiriye inama yo kubita umwe Corona undi Virus kuko nanduye coronavirus numva ni igitekerezo cy’inyamibwa”.

Dogiteri Eduardo Castillas avuga ko yabwiye uyu mugore by’urwenya ngo aba bana ubite Corona na Virus umugore abisamira hejuru.

Uyu mugore yari yarateganyije ko azabyarira muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko inda imufata ataragerayo bituma abyarira muri Mexique.

Ati “Nari mbizi ko nanduye covid-19 ariko nshaka ko abana banjye bazavukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika bagahabwa ubwenegihugu”.

Muri 2017 nabwo umugore wo muri Mexique yabyaye umwana amwita Malaria kuko yari arwaye Malaria, naho muri 2018 undi mugore yabyaye umukobwa amwita Gonorrhea kuko atwite yari arwaye indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Source : WDNR


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA