konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Umugabo yanize uruhinja rwe kubera gufuhira igituza cy’ umugore we

Umugabo yanize uruhinja rwe kubera gufuhira igituza cy’ umugore we
2-01-2019 saa 17:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4269 | Ibitekerezo

Umugabo w’ imyaka 48 wo mu gihugu cya Australia yishe umwana we w’ uruhinja ajya kwirega kuri polisi avuga ko yabitewe n’ ishyari ryatumye adashora kwihanganira kubona iki kibondo cyonka igituza cy’ umugore we.

Uyu mugabo witwa Goriath atwara ikamyo. Ngo amambere yari yasabye umugore gucutsa uyu mwana undi ntiyabyuhahiriza aribyo byamuteye uburakari bwo kwikora mu nda.

Umuryango w’ uyu mugabo wabyiye Africa24.infos Ukwezi dukesha iyi nkuru ko Goreath asanzwe agirira ishyari icyo abonye cyose ku buryo bimugora kwihangana.

Nyira yabwiye urukiko ati “Akiri n’ umwana natinyaga ku mujyana aho mbonye hose kuko yabonaga igituza cy’ umugore wese agashaka kujya gukoraho, bisa n’ aho abite amajini amukoreramo”

Goreath tariki 31 Ukuboza 2018 yajyanywe mu bitaro byo mu mutwe kugira ngo akorerwe isuzuma harebwe niba atarwaye. Gusa umugore we avuga ko umugabo we ari muzima ahubwo akwiye guhanirwa kwica umwana w’ umuziranenge.

Ibitaro kugeza ubu ntacyo biravuga ku buzima bwo mu mutwe bwa Goreath wikoze mu nda akavuga ko yabitewe n’ ishyari.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...