AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugabo wari umaze iminsi 4 yaraheze hagati y’ ibitare bibiri yatabawe

Umugabo wari umaze iminsi 4 yaraheze hagati y’ ibitare bibiri yatabawe
8-08-2019 saa 09:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7757 | Ibitekerezo

Abasirikare batabaye umugabo wari umaze iminsi ine yaraheze hagati y’ ibitare bibiri mu ishyamba ryo mu gihugu cya Cambodia.

Sum Bora yanyereye ku Cyumweru ubwo yageragezaga gutora itoroshi yari iguye mu musate uri hagati y’ ibitare.

Uyu mugabo yari yagiye muri iryo shyamba ajyanwe no gutoragura ibyitwa ‘Bat droppings’ bikoreshwa nk’ inyongeramusaruro muri iki gihugu.

Umuryango we watangiye kumushakisha amaze iminsi itatu adataha. Umuvandimwe we niwe wamubonye ahita abimenyesha ubuyobozi bw’ iwabo ahitwa Chakry mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bw’ intara ya Battambang.

Abatabazi 200 bahise bihutira kugera aho uyu mugabo yari yaheze, bamanyagura urutare bitonze babasha kumukuramo. Igikorwa cyo gutabara Sum Bora cyamaze amasaha 10 nk’ uko byatangajwe na Police Maj. Sareth Visen.

Bloomberg yatangaje ko uyu mugabo w’ imyaka 28 yatabawe saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba kuri uyu wa Gatatu ahita ajyanwa ku bitaro by’ intara. Ngo yagaragaraga nk’ umuntu unaniwe cyane nk’ uko bikubiye mu itangazo rya polisi y’ iki gihugu cya Cambodia.

Sum Bora yatabawe n’ ikipe y’ abasirikare b’ inzobere mu butabazi bwihuse witwa ‘711’ bo mu mutwe w’ ingabo zirinda Minisitiri w’ Intebe Hun Sen.

Aba basirikare baherukaga gukomerwa amashyi, muri Kamena uyu mwaka ubwo inzu y’ amagoroba arindwi yari yagwiriye abantu mu magepfo y’ umujyi wa Sihanoukville. Icyo gihe aba basirikare batabaye abantu benshi muri iyi mpanuka yahitanye 24.

Cambodia ni kimwe mu bihugu bikennye cyane mu Isi kuko 35% muri miliyoni 15.2 ziyituye babayeho mu bukene nk’ uko byagaragajwe umwaka ushize na Raporo y’ Umuryango w’ Abibumbye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA