AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubumuga bwe butuma benshi badapfa kumenya ko afite imyaka 20 y’amavuko

Ubumuga bwe butuma benshi badapfa kumenya ko afite imyaka 20 y’amavuko
22-04-2021 saa 10:17' | By Editor | Yasomwe n'abantu 10808 | Ibitekerezo

Umukobwa w’inkumi igeze mu gihe cyo kuba yakubaka urugo witwa Nishimwe Josephine, yavukanye ubumuga bw’ubugufi bukabije ku buryo benshi badapfa kumenya ko afite imyaka 20 y’amavuko.

Iyi nkumi y’imyaka 20 ituye mu Karere ka Gisagara aho akunze kuba yikinira agapira n’abana b’abahungu.

Uyu mukobwa na we wifata nk’abahungu, avuga ko akunda ruhago ku buryo hari igihe yajyaga yifuza kuzasimbura kabuhariwe Lionel Messi.

Ati “Nari nzi ko nzasimbura Messi gusa ubumuga bwanjye ntibunyoroheye.”

Uyu mukobwa ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, ngo umubyeyi we yamujyanye ku ishuri ariko abandi bana baramunnyega bituma abanza kwanga ishuri.

Gusa ngo nyuma yaje gusubira mu ishuri ndetse ubu amaze kumenyera akaba ari n’umuhanga mu masomo anyuranye nk’imibare, icyongereza ndetse na siyansi.

Umubyeyi we avuga ko uretse ubumuga bw’umukobwa we, ariko mu buzima busanzwe afite imitekerereze y’umuntu usanzwe ndetse ko akunda gukora uturimo rwo mu rugo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA