AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

UK : Kurya no Kunywa utwaye imodoka birahanirwa

UK : Kurya no Kunywa utwaye imodoka birahanirwa
7-07-2020 saa 10:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1089 | Ibitekerezo

Ubusanzwe abashoferi kugira ngo badasinzirira kuri vola banywa amazi cyangwa ikawa. Ubwongereza bwatangaje ko kunywa amazi, cyangwa ikawa no kurya, utwaye imodoka ari ikosa rishobora guteza impanuka.

Ubusanzwe abapolisi bahagarikaga umuntu ufatiwe muri iri kosa bakamwihanangiriza. Gutwara imodoka uri kunywa no kurya ngo bituma umuntu arangara ntiyite cyane ku muhanda.

Neil Greig, umuyobozi ushinzwe politiki n’ubushakashatsi mu muryango wo mu Bwongereza wita ku mutekano wo mu muhanda ‘SmartRoad’ avuga ko gutwara imodoka uri kunywa cyangwa kurya biha ubwonko akazi kenshi bikaba byateza impanuka.

Ati “Nibyo gutwara imodoka uri kunywa ibintu bishyushye cyangwa uri kurya imigati polisi ikwiye kuguhagarika ikaguca amande yo gutwara utabishyizeho umutima (careless driving)”.

Smartroad ivuga ko mu gihe ugiye kurya cyangwa kunywa ukwiye guhagarika imodoka ukabikora wabirangiza ukabona gusubiza imodoka mu muhanda.

Mu gihe ugonze umuntu ukamukomeretsa kuba warimo urya cyangwa unywa utwaye imodoka, umucamanza cyangwa umupolisi bazajya babifata nk’impamvu nkomezacyaha bitume ucibwa amande atarenze ibihumbi 5 by’amayero. Amayero ibihumbi 5 ni miliyoni 5,37 mu mafaranga y’u Rwanda.

Aya mande agera ku bihumbi 5 by’amayero azajya yiyongera ku bihano bihabwa uwakoze impanuka igihe impanuka yabaye ari kurya cyangwa kunywa ntabwo Abongereza bayakiriye neza, hari uwagize ati “Iri ni ibwiriza ry’ubugoryi”.

Mu bihano bisanzwe bihabwa uwagonze umuntu harimo gucibwa amande, gufungwa, no kwamburwa ibyangombwa byo gutwara imodoka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA