AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

S.Africa : Umugore yabyaye impanga z’abana 10 ahita aca agahigo ku Isi

S.Africa : Umugore yabyaye impanga z’abana 10 ahita aca agahigo ku Isi
9-06-2021 saa 07:26' | By Editor | Yasomwe n'abantu 5050 | Ibitekerezo

Umugore witwa Gosiame Thamara Sithole wo muri Afurika y’Epfo yibarutse abana 10 icya rimwe ahita aca agahingo k’umugore ubyaye abana benshi ku Isi.

Impundu zavugijwe mu rugo rwa Gosiame Thamara Sithole n’umugabo we Teboho Tsotetsi ubwo bibarukaga abahungu barindwi (7) n’abakobwa batatu (3) ingunga imwe.

Uyu mugore w’imyaka 37 y’amavuko, abyaye abana 10 icyarimwe nyuma y’uko mu minsi ishize undi mugore witwa Halima Cisse abyariye abana icyenda muri Maroc.

Gosiame Thamara Sithole n’umugabo we bari bazi ko bazibazibaruka abana umunani ariko si ko byaje kugenda ahubo bibarutse abana 10 uriya mubyeyi ahita yandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo.

Uyu mubyeyi avuga yishimiye kwibaruka aba bana gusa akavuga ko ubwo yari agisama byabanje kumugora inda ikamugwa nabi.

Ati “Ubu ndasaba Imana ngo imfashe ngo mbone uko nafasha abana banjye kubaho.”

Uyu muryango wibarutse abana 10 icyarimwe baje basanga abandi b’impanga b’imyaka itandatu basanganywe.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, umugore witwa Halima Cisse wo muri Mali yabyariye muri Maroc abana icyenda icya rimwe akaba ari na we wari ufite agahingo ko kubyara abana benshi none ubu yagakuweho na Gosiame Thamara Sithole.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA