AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abanyeshuri bari gusambanira muri geto (guetto)

Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abanyeshuri bari gusambanira muri geto (guetto)
6-08-2018 saa 17:18' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 19126 | Ibitekerezo

Polisi yo mu gihugu cya Kenya ikorera mu gace ka Kayole yataye muri yombi abana 10 barimo abahungu batanu n’abakobwa batanu biga mu mwaka wa 7 n’uwa 8 bari gusambanira mu nzu y’umwe muri bo.

Aba banyeshuri bakoreraga ubusambanyi mu gikundi, bose biga ku ishuri ribanza rya Dhawabu riherereye mu gace ka Kiyole muri Kenya nk’uko ikinyamakuru Tuko kibitangaza.

Aba banyeshuri batawe muri yombi bahururijwe n’umugabo wari utambutse kuri iyo nzu akumva ibyo barimo gukora mu mpera zo muri iki cyumweru gishize.

Uyu mugabo avuga ko we yabonye binjiramo ari abahungu batanu n’abakobwa batanu, bagezemo barafunga nyuma ngo aza kumva barimo gusakuza mu buryo budasanzwe yihutira gutabaza polisi kugira ngo ihagere irebe ikirimo kuba.

Ubwo uwo mugabo yahuruzaga polisi, aba banyeshuri bose uko ari 10, bahise batabwa muri yombi bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kiyole kugira ngo bakurikiranwe kuri iki gikorwa cy’urukozasoni.

Aba banyeshuri bose ubwo bageraga kuri polisi, bisobanuraga ko batigeze basambana ko ahubwo barimo babyina, ngo bakaba bari bafunze kugira ngo hatagira uza kubavangira, gusa ngo byateye urujijo ngo kuko nta radiyo cyangwa ikindi gikoresho cy’umuziki cyari gihari.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA