AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Trump yavuze kuri video y’ umugore w’ umwirabura yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga -YIREBE

Perezida Trump yavuze kuri video y’ umugore w’ umwirabura yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga -YIREBE
19-02-2019 saa 15:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3760 | Ibitekerezo

“Biratangaje , Amazing,” ni ryo jambo rimwe Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donaled Trump yakoresheje avuga kuri video y’ umugore w’ umwirabura yabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mugore yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gukina umupira w’ amaguru.

Iyi video y’ umugore uvuga amagambo y’ Igiswahili ukomoka muri kimwe mu bihugu byo muri Afurika yatangiye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga by’ umwihariko Twitter kuva mu mpera z’ icyumweru gishize.

Uyu mugore aba ari gukina umupira w’ amaguru akora udukoryo turimo gukina amanota akabikorana ubuhanga n’ ubunyamwuga ubusanzwe bikorwa n’ abakinnyi bake b’ umupira babigize umwuga.

Abantu byumvikana ko baba bahaye uyu mugore intego bakomeza bamwogeza nawe agakomeza abereka udukoryo mu gihe cy’ umunota wose umupira utarakora hasi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare 2019, nibwo Perezida Trump yagaragaje icyo atekereza kuri iyo video ikomeye guhererekanywa.

Iyi video y’ amasegonda 90 Perezida Trump yavuzeho yashizwe kuri Twitter bwa mbere n’ umutoza Akin Sawyerr tariki 16 Gashyantare , imaze kurebwa n’ abantu barenga miliyoni 8 mu minsi itatu.

Perezida Trump ari mu bakuru b’ ibihugu bakoresha cyane urubuga rwa Twitter dore ko anarunyuzaho amatangazo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA