AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Noeline ngo gukoresha igitsina cye ashaka amafaranga ni nk’uko Secretaire akoresha intoki kuri mudasobwa

Noeline ngo gukoresha igitsina cye ashaka amafaranga ni nk’uko Secretaire akoresha intoki kuri mudasobwa
6-06-2021 saa 08:47' | By Editor | Yasomwe n'abantu 14246 | Ibitekerezo

Umunyarwandakazi Isimbi Noeline wigeze gushaka kwinjira mu bahatanira kuba Miss Rwanda muri 2019, avuga ko ntakibazo abona mu kuba yakina film z’urukozasoni kuko kuba yakoresha igitsina cye kikamwinjiriza amafaranga ari nk’uko undi wese yakoresha kimwe mu bice bye bigize umubiri we mu kazi ke.

kwiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019, avuga ko kuba yakoresha igitsina cye yinjiza amafaranga nta kibazo na kimwe kirimo kuko nacyo ari kimwe mu bigize ibice by’umubiri w’umuntu.

Muri Werurwe 2019, uyu mukobwa yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze amafoto ye yambaye ubusa.

Yongeye kugaruka mu mitwe y’abantu mu mpera za 2020 no mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yasohoraga amashusho asa n’urimo akinisha igitsina cye akoresheje ibikoresho byabugenewe, abantu batangira kuvuga ko yinjiye mu mwuga wo gukina filime z’urukozasoni byeruye.

Uyu mukobwa akaba yarafunguye konti ku rubuga rwa Only Fans rumenyereweho gucuruza amashusho y’urukozasoni aho kugira ngo urebe ibyo ashyiraho wiyandikisha (subscribe) ukishyura amadorali 12.

Isimbi Noeline yavuze ko akina izi filime z’urukozasoni ariko mu buryo bworoheje.

Ati “Sinavuga ko nkina purono (filime z’urukozasoni) mu buryo bweruye ariko ni rwo rwego nabishyiramo, ni nka purono yoroshye, nkoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nsa nk’urimo gukina purono, ni ibintu nk’ibyo.”

Akomeza avuga ko nta kibazo na kimwe abona kuba yaba akoresha umubiri we ashaka amafaranga kuko igitsina ni kimwe mu bigize umubiri w’umuntu.

Ati “None se ni inde utazi igitsina ? Buri wese aragifite, buri wese aracyizi, ntabwo rero njyewe wambwira ngo igitsina ibiki n’ibiki ntabwo nabyumva. Igitsina ntabwo kiri ku mubiri wacu ? Ugikoresheje kikakwinjiriza ikibazo kiri he ?”

“Niba amaboko uyakoresha ukaba umunyamabanga w’umuntu izo ntoki utazifite nakugira umunyamabanga wanjye gute ? Igitsina se ntikiri ku mubiri wacu ? Niba kikwinjiriza ni ubucuruzi nk’ibindi, kiranyinjriiza, abakinnyi ba purono batsindira n’ibihembo n’abakinnyi nk’abandi.”

Avuga ko nta pfunwe na rimwe ashobora kugira kuko n’abiyandikisha bajya kuyareba nta soni bagira cyangwa ngo bibatere ipfunwe.

Ati “Ntabwo rero uzambwira ngo nzagira isoni cyangwa ipfunwe niba umuntu agiye kwiyandikisha (subscribe) ngo andebere igitsina, kuko se ujya kukireba niba uba wumva bidakwiye ?”

Ahamya ko ntangaruka bizamugiraho kuko adateganya gushaka umugabo ndetse n’abana azabyara ngo nibakura bakabibona nabo bashobora kuzakora ibyo we atabasha kwiyumvisha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA