Umunyamideri ukomoka muri Brezil, Nathali Pereira wamamaye nka Miss Bum Bum yafashe icyemezo cyo kwizihiza Noheli afata imitako isanzwe ishyirwa mu mazu n’ahantu hatandukanye we ayishyira ku mubiri we.
Uyu mugore ufite ikibuno gitangarirwa na benshi nawe ubwe akaba akunze kukigaragaza nk’ikiteye neza
Natalie washyize hanze aya mafoto avuga ko n’ubwo yabikoze bimushimishije ariko atizeye ko abantu barabyakira neza.
Yakomeje agira ati “Uyu mwaka wari ugoye kuri buri wese nanjye ndimo. Nagombaga kugabanya ibyo ntakazaho amafaranga birimo no kutagura igiti cya Noheli.”