Mu butumwa Mutabazi yashyize kuri twitter avuga ko byabaye saa munani z’ amanywa tariki 14 Ugushyingo 2019. Ngo uyu mubyeyi yinjiye mu biro by’ umuyobozi w’ akarere nk’ umuturage wese uje kumubaza ikibazo ariko ngo meya Mutabazi yatunguye n’ uko nyina yamubajije ngo “Mwana wa urarya ryari?}.
Abantu batandukanye batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa Meya Mutabazi bagarutse ku rukundo rwa kibyeyi bashima Meya Mutabazi na nyina.
Umwana ntajya acuka k’umubyeyi we. Ni cyo bivuze. Ubundi baravuga ngo : " Akabura ntikaboneke ni Nyina w’umuntu. "