AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Menya inkomoko n’ akamaro k’ agafuka gato gashyirwa imbere ku ikoboyi

Menya inkomoko n’ akamaro k’ agafuka gato gashyirwa imbere ku ikoboyi
3-12-2019 saa 18:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7945 | Ibitekerezo

Bamwe mu bambara amakoboyi bibaza impamvu aya mapatalo ashyirwaho agafuka gato k’ imbere ku itako. Aka gafuka hari Abanyarwanda bakita ‘ntangamadeni abandi bakakita ka mugobeko.

Ikinyamakuru The Independent cyatangaje ko aka gafuka gafite inkomoko mu mateka y’ ikorwa ry’ uyu mwambaro w’ amakoboyi kuko kagiye kagira imimaro itandukanye uko ibihe bigenda bisimburana.

Mu ntangiriro z’ubucuruzi bugezweho bw’amakoboyi mu kinyejana cya 19 aka gafuka kari ingenzi cyane. Icyo gihe kabikaga isaha zakoreshwaga cyane kuko abantu bari bataratangira kuzambara ku maboko.

Uko ibihe bigenda biha ibindi isaha abantu batangiye kuyambara ku kaboko aka gafuka gasigara ari nkaho ntacyo kamaze.

Nyuma haje ibibiriti bita briquets byitwazwa cyane n’abanywa itabi, maze abakoraga aya makoboyi baba babonye impamvu yo kurekeraho aka gafuka, abanywa itabi nabo baba babonye aho babika ikibiriti mu buryo bwiza kuko iyo kirimo kibacubangana ngo gaze ibe yameneka.

Amasaha ya kera yaragiye, za briquets Zippo nazo zigenda ziba nke ariko uyu munsi aka gafuka karacyari ku ikoboyi imbere kuko gasigaye gatwarwamo cyane za Flash Disk, ibiceri, urufunguzo, ngo hari n’abatwaramo udukingirizo mu gihe baziko bari budukenere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA