AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Menya icyateye amagana y’ abantu kunyonga amagare bambaye ubusa

Menya icyateye amagana y’ abantu kunyonga amagare bambaye ubusa
29-07-2019 saa 21:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9514 | Ibitekerezo 3

Igikorwa kitabirwa n’ abantu batwara amagare bambaye ubusa uyu mwaka cyageze mu mijyi 70 yo mu bihugu 20 bitandukanye. Abakora iki gikorwa ntibaba bagamije kwishimisha ahubwo hari ubutumwa baba bashaka guha abatuye Isi by’ umwihariko abayobozi.

Muri uyu mwaka wa 2019 iki gikorwa cyabaye ku nshuro ya 16. Abitabira iki gikorwa baba bagamije kwambagana umuco wo kugenda mu modoka n’ ikoreshwa ry’ ibindi binyabiziga bikoreshwa na moteri kuko bihumanya ikirere, bigatuma ubushyuhe bwiyongera cyane mu Isi.

U Bwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika nibyo bihugu bifite abantu benshi bitabira iki gikorwa ngarukamwaka kizwi nka ‘World Naked Bike Ride (WNBR). Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka igira iti ‘Iyambure uko utinyutse’

WNBR yasohoye itangazo rigira riti "Turwanya ibinyabiziga bya moteri twifashishije imibiri yacu itambaye mu rwego rwo guharanira agaciro kacu. Ni mu rwego rwo guhangana n’ ingaruka mbi n’ ikoreshwa ry’ ibitoro n’ izindi ngufu zitisubira”.

Aba bagabo n’ abagore banyonga amagare bambaye ubusa bakunze kwibasirwa n’ abantu batandukanye babatuka ndetse mu cyumweru gishize abo mu mujyi wa Saint Louis, Missouri barekuriweho urufaya rw’ amasasu.

Amabwiriza y’ iki gikorwa aboneka ku rubuga rwa WNBR avuga avuga ko ugomba kukitabira agomba kuba yambaye ubusa, cyangwa yisize amarange.

Uyu mwaka abo mu gihugu cya Canada bari bambaye masike zihisha amasura yabo, yambaye ubusa kandi bafite ibyapa byanditse amagambo avuga ko bashaka uburenganzira bw’ abanyonzi.

Mail online yatangaje ko uyu mwaka imijyi yagaragaje ibabajwe bikomeye n’ imihindagurikire y’ ikirere ari Mexico, Chicago, California na Brighton wo mu Bwongereza.

Abigaragambya baturuka mu duce twabo bambaye imyenda, bakaba bumvikanye aho baza guhakurukira aho niho bakuriramo imyenda bose, imyigaragambyo yarangira bakongera bakambara imyenda bagataha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
MPAYANA Jean Baptiste Kuya 14-08-2019

Ese kwiyambika ubusa haraho bitandukaniye no kwiyandarika?

Mukiza Kuya 30-07-2019

Ijambo ry’Imana rivuga neza ko gukora kuow mugome ari we shitani bizaba biri miburyo bw’amayoberane.
Nibyo bisobanuro barimo gutanga kdi bakongera izo nganda zikora ibyo barwanya,Aho wabidobanura ute?
Murunfi ruhande,Utambaye ubusa icyo uvuga nyicyumbikanase?

Mukiza Kuya 30-07-2019

Ijambo ry’Imana rivuga neza ko gukora kuow mugome ari we shitani bizaba biri miburyo bw’amayoberane.
Nibyo bisobanuro barimo gutanga kdi bakongera izo nganda zikora ibyo barwanya,Aho wabidobanura ute?
Murunfi ruhande,Utambaye ubusa icyo uvuga nyicyumbikanase?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...