AMAKURU

UKWEZI
pax

Menya byinshi ku bwoko bw’Abamundari bukaraba amaganga y’inka [AMAFOTO]

Menya byinshi ku bwoko bw’Abamundari bukaraba amaganga y’inka [AMAFOTO]
16-05-2020 saa 20:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5513 | Ibitekerezo

Abamondari ni ubwoko bwa bamwe mu baturage batuye igihugu cya Sudani y’Epfo. Aba baturage ni abakunzi bakomeye b’inka.

GORILLA GAMES

Gafotozi y’Umwongereza witwa Trevor Cole yatembereye muri iki gihugu afotora amafoto agaragaraza imigenzo idasanzwe ikorwa n’aba baturage irimo no kwiyuhagira amaganga mu maso, kwisiga ivu no kurambura imisatsi bakoresheje amaganga.

Aba baturage ngo barara hagati mu matungo yabo, barimo abafite abafite imbunda za machine gun kugira ngo bacunge umutekano w’aya matungo. Iyo bigeze nijoro begereranya amase yose inka ziba zataye bakayisiga kugira ngo aze guhisha imibiri yabo.

Trevor Cole avuga ko muri aka gace inka yakuze igura amadorali $500, arenga ibihumbi 400 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ati “Ku manywa amatungo yose yahurwa mu nkuka z’uruzi rwa Nil bwajya kugoroba akagarurwa mu nkambi aba bantu batuyemo”.

Aba-Mundari ni bumwe mu bwoko bw’Abanya Sudani y’Epfo butuye hafi y’uruzi rwa Nil. Uretse Abamundari abandi baturiye Nil barimo aba-Karo, Aba-Bari, aba-Pojulu, Aba-Kakwa, Aba-Kuku n’aba-Nyangwara.

Ururimi rwabo kavukire ni Igikutuk n’Ikimundari. Kimwe n’ubundi bwoko buturiye Nil ku bamundari inka ni ikintu cy’agaciro, barazirya, bazikuraho amafaranga, kandi zerekana ubukire.

Trevor avuga ko abamundari ari abantu bakunda ibidukikije cyane ku buryo asanga abantu bose bakwiye kubigiraho iki kintu cyo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.

AMAFOTO











INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...