AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kwinjiza inkweto mu nzu ni amakosa akomeye

Kwinjiza inkweto mu nzu ni amakosa akomeye
27-06-2020 saa 15:40' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6856 | Ibitekerezo

Inzobere mu bijyanye na za mikorobe zivuga ko inkweto wiriranwe hanze zidakwiye kwinjira mu nzu kuko zakuzanira akaga kenshi. Hari impamvu zitandukanye zikwiye gutuma ucika kungeso yo kwinjirana inkweto mu nzu.

Ni mu gihe hari bamwe mu bagabo banga gukuramo inkweto bavuga ko batakuramo inkweto bagiye kwinjira mu nzu biyubakiye, abandi bajya ahantu babasaba gukuramo inkweto bakumva ko babasuzuguye.

Dr. Charles Gerba, umwarimu mubijyanya na zamikorobe ndetse n’ibidukikije muri kaminuza ya Arizona, yabwiye Today Home ko munsi y’inkweto haba hirunze za bagiteri zishobora kwanduza ibintu byo mu nzu.

Yagize ati "Niba wambaye inkweto igihe kirenze ukwezi, kuri 93% ziba zifite bagiteri zituruka mu myanda itandukanye irimo n’amazirantokiuba warakandagiye .”

Ngo ziba zuzuye mikorobe zaba iziva mumayira, mubwiherero rusange n’ahandi hatandukanye.

Izi zishobora gutera indwara zitandukanye zirimo n’impiswi cyangwa infegisiyo zo mu miyoboro y’inkari, indwara z’ubuhumekero, izangiza ibihaha n’izindi.

Uyu mudogiteri akomeza avuga ko igihe ufite umwana muto ukambakamba, ugenda atora utuntu twose ashyira mukanwa ngo biba ari ikibazo gikomeye niba mutajya musiga inkweto hanze kuko ngo izo mikorobe usanga arizo ari kwimirira gusa.

Umubyeyi akabona umwana ararwaragurika agatangira kwibaza icyabaye ati ‘umwana wanjye ntajya asohoka’ kandi mikorobe zimusanga mu nzu binyuze mu nkweto mwinjizamo.

Ziriya mikorobe inkweto zinjiza munzu, zishobora no kwiturira muri tapi niba uyifite ugasanga igihe cyose zibana nawe mu nzu. Gusa igihe inkweto zawe zikunda kumeswa, haba hari amahirwe ko mikorobe zatoraguye zigabanuka ku kigero cya 90%.

Gusa ahenshi usanga inkweto zimara n’umwaka zitogejwe cyane cyane iz’abagabo, by’umwihariko iziterwa umuti witwa sirage.

Niba ubangamiwe no kwambara ibirenge, nibyiza ko ugira imiti yica mikorobe yabugenewe ukandagiramo mbere yo kwinjira mu nzu wa mbaye inkweto. Ushobora no kugira kamambili zo munzu aho ukura ibirenge muzo wiriwe wambaye ukazisiga hanze ukambara zimwe ziri mu nzu, aha bigusaba ko zitagomba kurenga umuryango zisohoka hanze.

Uretse kuba izi nkweto zatera indwara, hari no gutera umwanda munzu ugasanga ibikuta cyangwa sima byaranduye nyamara utazi ko bituruka kumwanda uva munkweto winjirana munzu.

Ni ngombwa rero ko niba wajyaga wanga gukuramo inkweto igihe winjira munzu wibwira ko ari icyubahiro cyangwa ubwisanzure, utangire uzikuremo kugira ngo urinde umuryango wawe nawe ubwawe ko ubuzima bwanyu bwajya mukaga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA