konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ku myaka 12 aheka inshuti ye ifite ubumuga akayijyana ku ishuri buri munsi [AMAFOTO]

Ku myaka 12 aheka inshuti ye ifite ubumuga akayijyana ku ishuri buri munsi [AMAFOTO]
2-04-2019 saa 20:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6999 | Ibitekerezo 3

Umwana w’ imyaka 12 wo mu gihugu cy’ Ubushinwa arashimirwa n’ inshuti amaze imyaka 6 aheka buri munsi akayijyana ku ishuri kuko idashobora kwigenza.

Xu Bingyang buri munsi ajya ku ishuri Zhang Ze atitaye ngo ni ku zuba cyangwa ni ku mvura. Uyu mwana w’ umutima udasanzwe aheka iyi nshuti iyo bavuye mu ishuri bagiye kurya cyangwa bagiye kwigira mu rindi shuri.

Ubushuti bw’ aba bana bo mu mujyi wa Meishan mu Ntara ya Sichuan mu magepfo ashyira uburasirazuba bw’ Ubushinwa bwagiye mu itangazamakuru muri uku Kwezi wa Kane kumaze iminsi ibiri gutangiye.

Xu ni muremure kandi afite imbaraga kurusha inshuti ye Zhang aheka. Yabwiye itangazamakuru ko bimushimira kubera amaguru inshuti ye.

Yagize ati "Mfite ibilo 40 Zhang Ze afite ibilo 25 gusa kumutwara ntabwo binaniza”

Zhang avuga ko adashobora kubona uko ashimira Xu bihagije kubera ubutwari bwe. Yagize ati "Xu Bingyang ni inshuti yanjye magara. Buri munsi turigana, tukaganira, tukanakina. Ndamushimira kuko anyitaho buri munsi” niko Zhang yabwiye ikinyamakuru Sichuan.

Xu kandi afasha inshuti ye kuvoma, gusubiramo amasomo no gukora imikoro akanamujyana mu bwiherero iyo bari ku ishuri.

Xu na Zhang barigana ku ishuri rya Hebazi Central Town Primary School ahitwa Qingshen.

Zhang ubwo yari agize imyaka 4 y’ amavuko nibwo yafashwe n’ uburwayi budakunze kuboneka bwo kunanirwa gukora kw’ imikaya. Iyi ndwara idakira mu ndimi za kiganga bayita ‘myasthenia gravis’ iyi ndwara niyo yatumye amaguru ya Zhang ananirwa gukora ntashobora kwigenza.

Nubwo ariko adashobora kwigenza Imana yamuhaye inshuti nziza Xu imubera amaguru kuva yatangira mu mwaka wa mbere w’ amashuri abanza.



INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
vava Kuya 29-04-2019

yoooooo uwo mwana Imana imuhe umugisha

Nshimiyimana j damour Kuya 28-04-2019

Byumwihariko nge ndagaruka kuyumwana ufasha mugenziwe kugera kwishuri uyumwana numunyamutima rwose afite umutima mwiza kuko uburyo afashamo incutiye ntamuntu wapfa kubona ufite umutima mwiza nkuwuwo mwana azakomereze aho?

Bebe Kuya 4-04-2019

ni ibyagaciro kugira neza.pee

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...