AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Bishop warongoye umukobwa w’imyaka 54 we afite 26, yakorewe igitangaza n’Imana

Kigali : Bishop warongoye umukobwa w’imyaka 54 we afite 26, yakorewe igitangaza n’Imana
27-06-2018 saa 10:29' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 33166 | Ibitekerezo

Nyuma yo gukora ubukwe bukavugisha benshi, Bishop Frederic Niyomutakirwa waari ufite imyaka 26 y’amavuko agasezerana n’umugore we Mukundente Felicité wari ufite imyaka 54 y’amavuko, ubu bahamya ko bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’imfura, bakaba baragezweho n’igitangaza bavugaga ko bategereje ku Mana nk’uko na Sara uvugwa muri Bibiliya byamubayeho akabyara akuze cyane.

Tariki 23 Kamena 2016 nibwo Bishop Frederic Niyomutakirwa n’umugore we Mukundente Felicité basezeranye imbere y’amategeko, hanyuma bucyeye bwaho tariki 24 Kamena 2016 bakora indi mihango y’ubukwe bwabo. Ubukwe bwabo bwahuruje imbaga, buvugwa cyane mu bitangazamakuru ndetse n’abantu batandukanye babumenye wasangaga babutangarira.

Aha hari mu mihango yo gusezerana imbere y’amategeko

Mu byo bavugaga cyane, harimo kuba uyu mugore atazabasha kubyara kuko imyaka isanzwe yo gucura yayirengeje. Mu kiganiro yari yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com icyo gihe, Niyomutakirwa Frederic yari yashimangiye ko akunda bidasanzwe uyu mukunzi we, kandi uretse abantu bavuga ibyabo akaba yizeye ko bazabana bakanabyarana kuko Imana ari yo ibyara hatabyara imyaka.

Yavugaga ko yamukunze amureba, atamushutse cyangwa ngo amufate ku ngufu kandi bombi bakaba bari bujuje ibisabwa ngo basezerane bityo akaba yaratewe ishema no kumugira nk’umugore we yizeye ko azamubyarira abana, dore ko ibyo kuba yaba yaracuze atazabyara byo yivugiraga ko Imana ari yo itanga urubyaro, kuburyo n’abakobwa bato bashobora kuba ingumba kandi abagore bakuze nabo bakaba bashobora kubyara.

Hari amakuru ikinyamakuru Ukwezi.com cyakeshaga bamwe mu bantu ba hafi b’uyu muryango avuga ko bafite umwana w’uruhinja, ndetse ko Bishop Frederic agenda abwira abantu ko igitangaza bari bategereje ku Mana cyabagezeho, umugore we akabasha kubyara imfura ku myaka ye 56 y’amavuko.

Mu kiganiro yongeye kugirana n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Bishop Frederic yashimangiye ko ubu umugore we amaze amezi ane yibarutse umwana w’umuhungu, kuko ngo babyaye muri Gashyantare uyu mwaka. Avuga ko yagiye abigarukaho kenshi abantu ntibabyemere ariko ngo uzabishaka azamusure arebe umwana mwiza Imana yabahaye ndetse anibonere ko Imana ari yo itanga urubyaro itagendeye ku myaka cyangwa ibindi abana b’abantu baba batekereza.

Ubu bukwe bwabo bwahuruje abantu bunavugisha benshi cyane none bemeza ko Imana yakoze igitangaza bakibaruka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA