AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Karongi:Umusore w’imyaka 18 yaguwe gitumo agiye gusambanya ihene

Karongi:Umusore w’imyaka 18 yaguwe gitumo agiye gusambanya ihene
8-10-2018 saa 09:28' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 11900 | Ibitekerezo

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 wo mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera, Akarereka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yaguwe gitumo agiye gusambanya ihene y’umuturanyi.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira uyu mwaka

Umukecuru ushinja uyu musore gushaka kumusambanyiriza ihene, avuga ko yumvise itaka cyane, yihutira kujya aho yari iziritse, ahageze asanga umusore yayijishe agiye kuyisambanya, akimukubita amaso ahita atoroka.

Uyu mukecuru avuga ko ihene ye yaburaga igihe gito ngo ibyare

Umuyobozi w’Akagali ka Gacaca, Uwase Josephine yatangarije Ukwezi.rw ko nawe yumvise aya makuru yihutira kujya aho byabereye bamuha amakuru y’uko uwo musore yaguwe gitumo agiye gusambanya iyo hene.

Akomeza avuga ko nta bimenyetso bifatika yagaragarijwe ko yayisambanyije koko.

Ati “ Njye sinahamya ko yayisambanyije, gusa nkimara kubyumva nagiyeyo bambwira ko bamusanze ayifashe agiye kuyisambanya. Ntibabyemezaga ko yayisambanyije,gusa ngo uko bamusanzze byagaragazaga ko yari agiye kuyisambanya.”

Nsabimana Jean De Dieu uyobora Umudugudu wa Nyarubuye avuga ko nta gihamya gihari kigaragaza ko umusore koko yasanyaga iyo hene.

Uyu muyobozi w’Umudugudu akomeza avuga ko uwo musore yiyemerera ko yari agiye kuyisambanya, gusa ngo akaba yaraguwe gituma ataratangira igikorwa nyirizina.

Yagize ati “Barantabaje,njya aho ikibazo cyabereye, ny’ir’ihene yavugaga ko byagaragaraga ko umusore yari kumusambanyiriza ihene.Icyabaye ngo uwo muhungu yahise acika, nyuma turakurikirana aho tumuboneye avuga ko yari agiye kuyisambanya ariko ngo akaba yari atarabikora.”

Uwo musore yasabye umukecuru imbabazi gusa ngo bemeranya ko iramutse igize ikibazo yayiriha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA