AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ishyano ryadutse mu muryango uyoboye Dubai rikomeje gufata indi ntera

Ishyano ryadutse mu muryango uyoboye Dubai rikomeje gufata indi ntera
5-07-2019 saa 16:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3341 | Ibitekerezo

Igikomangoma Haya Bint Al-Hussein akaba umugore wa 6 w’ umutegetsi wa Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum yareze umugabo we mu rukiko. Ni nyuma y’ ibibazo by’ uruhererekane bifitanye isano n’ ihohoterwa ryakomeje kuvugwa muri uyu muryango.

Ikibazo cy’ uyu muryango kimaze iminsi kuko uyu mugabo uyobora Dubai amaze igihe yarashyize muri kasho abana be babiri.

Ibi byatumye Igikomangoma Haya Bint Al-Hussein atoroka ahungira mu Bwongereza ahunga ihohoterwa bakorerwaga n’ uyu mugabo w’ umuherwe uyobora umujyi wa Dubai, umwe mu mijyi ikomeye mu Isi.

Byabanje gutangazwa ko Haya yahungiye muri Budage atinya ko yajya mu Bwongereza , Ubwongereza bukamusubiza iwabo muri Uniteds Emirates. Gusa yageze aho ajya mu Bwongereza.

Umuryango uyoboye umujjyi wa Dubai uhakana ko uyu muyobozi wawo yafungiye abana be muri kasho itazwi, bukavuga ko abo bana bari muri Dubai ko kandi batekanye. Aba bana bamaze imyaka 2 batagaragara mu ruhame, umwe muribo azira ko yafashwe ashaka gutorokana amafaranga ya se.

Umuyobozi w’ Umuryango Mpuzamahanga uharanira iyubahirizwa ry’ uburenganzira bwa muntu Kenneth Roth aherutse kwandika kuri Twitter ko ibyo abo bana bakorerwa binyuranyije n’ amahame arengera uburenganzira bwa muntu.

Igikomanoma Haya wareze mu rukiko umugabo we Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum amaze igihe mu buhungiro yarahunze urugo rwe.

Ni umukobwa w’ Umwami Hussein wa Jordan watanze mu 1999. Sheikh Muhammed aherutse gukora mu nganzo y’ imivugo yashyize ahagaragara avuga ko Princess Haya yagambaniye igihugu.

Igikomangoma Haya w’ imyaka 45 na Sheikh Muhammed w’ imyaka 69 bashyingiranywe muri 2004.

France24 yatangaje ko urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwakiriye ikirego cya Princess Haya ndetse iburanisha riteganyijwe tariki 30 Nyakanga 2019. Mu minsi ishize mu itangazamakuru ryo mu Bwongereza hagaragaye inkuru ivuga ko Princess Haya ashaka gatanya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA