AMAKURU

UKWEZI
pax

Ingona yafashe umukobwa inanirwa kumurya, bayifashe basanga yabaye manyobwa

Ingona yafashe umukobwa inanirwa kumurya, bayifashe basanga yabaye manyobwa
21-05-2020 saa 18:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8509 | Ibitekerezo 1

Mu gihugu cya Indonesia ingona ikuze ya metero 5 yafashe umukobwa w’imyaka 17 imwibirana mu mugezi wa Sebamban ariko inanirwa kumurya.

GORILLA GAMES

Byabaye tariki 10 Gicurasi ubwo muri iki gihugu ubushyuhe bwari bwazamutse bugera kuri dogeresiyusi 35.

Devi Binti Sulaiman yagize ubwoba arataka cyane ubwo iyi ngona yamukuraga ikamwibiza mu mazi. Uyu mukobwa yarimo yoga muri uyu mugezi byo gushaka furesheri kuko hari hashyushye cyane.

Abantu benshi barahuruye baza kumutabara, nyuma y’amasaha bamubona nko muri metero 100 uvuye aho yamufatiye itamuriye.

Abaturage bateze iyi ngona bakoresheje inyama z’inkoko. Abapolisi bayasamuye basanga amenyo yayishize mu kanwa.

Umuyobozi wa polisi muri ako gace yagize ati “Umurambo w’umukobwa nta gikomere wari ufite. Ingona nta menyo yari ifite”.

Eryanto Rais, ushinzwe ubutababazi yavuze ko ubwo babonaga uyu mukobwa yari yananiwe cyane anava amaraso mu mazuru no mu kanwa.

Ati “Twamujyanye ku ivuriro riri hafi yaho yamufatiye ariko ntitwashobora gutabara ubuzima bwe”.

Nikmat Hakim Pasaribu, ushinzwe kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima muri Indonesia, yavuze ko iyi ngona abaturage bayifashe ari nzima, ubu yajyanywe mu kigo gishinzwe kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa Jhonlin conservation agency”.


Ntabwo yaramenyekana icyatumye iyi ngona itakaza amenyo yose, ariko harakekwa uburwayi cyangwa izabukuru.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Alpha Kuya 23-05-2020

Ubuse kuvanga indimi nibyo ? Furasheri wabyita "Amafu"

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...