AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Iminota ibiri gusa aba arangije- Umugore mu rukiko asaba gatanya

Iminota ibiri gusa aba arangije- Umugore mu rukiko asaba gatanya
10-09-2021 saa 15:24' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4708 | Ibitekerezo

Kunanirwa inshingano zo gutunga urugo cyangwa kuruta ; ni bimwe mu bizwi ko umwe mu bashakanye ashobora kugenderaho asaba gatanya, nyamara burya ngo n’iyo mu buriri ntakigenda umuntu aba ashobora kuyoboka inkiko agasaba divorce. Umugore yeruriye umucamanza ko umugabo we atajya arenza iminota ibiri bari kugira.

Ibi ni nabyo byakozwe n’umugore w’imyaka 25 y’amavuko wo mu gace kitwa Rigasa i Kaduna muri Nigeria, yayobotse urukiko arusaba guhabwa gatanya n’umugabo we utabasha kumugereza ku byishimo mu buriri.

Uyu mugore witwa Lubabatu Ibrahim muri iki cyumweru yumvikanye mu rukiko asobanura adaciye ku ruhande impamvu aheraho asaba gutandukana n’uwo bari barasezeranye kubana.

Ubwo uyu mugore yasobanuraga impamvu ze buri wese yahise areba hasi bamwe kwihangana birabananira bakubita agatwenge ariko ntibyamubuza kuvuga ikibazo afite.

Ati “Iyo tugeze mu gikorwa cyo mu buriri asa nk’ubipye, iminota ibiri gusa iba ihagije akaba arangije nyamara njye ntaranatangira.”

Uyu mugore yabwiye Umucamanza ko yagiriye inama umugabo we ngo bagane muganga ariko ko yamwimye amatwi.

Umugabo wahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku byari bimaze gutangazwa n’umufasha we, ntiyigeze abivuguruza ahubwo asobanura ko icyo kibazo guterwa n’ibibazo byo mu mutwe ndetse ko yagiye mu bitaro by’ibyo bibazo bikaba byaranze gukemuka

Hategerejwe umwanzuro w’urukiko bazamenyeshwa mu bihe bya vuba.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA