AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Illimunati ni iki mu by’ukuri ? Ibamo bande ? Yaje ite kandi ibyayo byakwirakwiye gute ?

Illimunati ni iki mu by’ukuri ? Ibamo bande ? Yaje ite kandi ibyayo byakwirakwiye gute ?
7-10-2020 saa 09:05' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8748 | Ibitekerezo

Ibyamamare nka Jay-Z , Donald Trump, Katty Perry, Beyoncé n’abandi benshi bivugwa ko baba cyangwa bashyigikiye Illuminati. Uyu ni umuryango w’ibanga bivugwa ko urimo abantu bakomeye cyane kandi bagenzura abatuye isi.

Niba waba utaranumviseho Illuminati, birashoboka ko waba warabonye ibimenyetso bavuga ko ari ibyayo. Mpandeshatu (triangle), n’ijisho bita ko ribona byose riboneka mu noti y’idorari rimwe rya Amerika, ni bimwe muri ibyo bimenyetso benshi bita ibya Illuminati.

Mu mashusho y’indirimbo zimwe na zimwe, imirongo imwe y’abahanzi igaruka kuri Illuminati. Nko mu ndirimbo S&M ya Rihanna bamwe bagaragaza aho yerekana ko ari umuntu ukomeye muri uwo muryango.

Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo David Bramwell avuga ko ari ibibuha ariko kandi hakagaragara ibimenyetso by’uko nawe yaba ajijisha.

David Bwamwell ati : "Ndibuka igihuha cyakwiriye mu 1966 ko Paul McCartney wo mu itsinda rya Beatles [ryari rigezweho cyane icyo gihe] yapfuye mu mpanuka y’imodoka atashye... Kandi ko yahise asimburwa n’umu-DJ wo muri Canada basa neza neza wahise yiga vuba kuririmba no gucuranga guitar nka Paul".

David Bramwell avuga ko Paul McCartney ubwe atigeze ahakana icyo gitekerezo. Kimwe na McCartney, Jay-Z, Beyoncé cyangwa Rihanna n’abandi, nabo ngo ntibajya bahakana ibyo bivugwa.

Illuminati, ubundi, wari umuryango w’ibanga koko wo muri leta ya Bavaria mu Budage mu kinyejana cya 18. Umudage w’umuhanga muri filozofiya Johann Adam Weishaupt ni we wari warashinze umuryango wa Illuminati. Abawugize barwanyaga imigenzo yose, amategeko y’amadini ndetse n’ubutegetsi bw’igihugu. Banditse igitabo cy’itegeko ryabo ko intego yabo ari uguhagarika ibikorwa byose bibangamiye abantu, bakabaho nta kibagenga cyangwa kibagenzura.

Ntabwo babigezeho, kandi uwo muryango wabo ntaho uhuriye na Illuminati ivugwa uyu munsi nk’uko David Bramwell abivuga. Igitekerezo cyayo kiriho ubu ni uko hari abemeza ko urugomo (violence) n’ituze byose ari bimwe. Bamwe mu babyemeraga batyo ni abitwa ’Discordian movement’, bashinzwe mu 1965 mu biro by’ubutegetsi muri leta ya Texas muri Amerika.

Greg Hill na Kerry Thornley, abahungu babiri bigaga kaminuza, bakoze inyandiko zo gushinga uwo muryango wabo mu buryo bwemewe. Iyo nyandiko ishimangira ingingo ko "urugomo narwo ari ingenzi kimwe n’ituze".

Mu myaka ya 1960 n’1970, iyo myumvire yarakwirakwiriye mu banyeshuri kuko gukwiza ibihuha n’amakuru atari yo byihutaga. Iyo ntego ariko bariya bahungu bombi baje kuyihakana.

Bramwell avuga ko aba bahungu bombi biyemeje kwandika igitabo kirimo ibyo bitekerezo byose bacyita "igitabo cy’aba-illuminati". Bo batekerezaga ko byaba ari ibintu bishimishije gukwirakwiza urugomo n’amakuru y’ibinyoma ku bushake ku kitwa Illuminati, kandi babigezeho bandika inkuru zinyuranye bagaha ibinyamakuru.

Bandikaga inyandiko nyinshi bitiriye abantu batabaho, bavuga ko Illuminati atari ukuri cyangwa ari ukuri cyangwa hari abayishidikanyaho. Icy’ingenzi kuri bo cyari uko icyo kiganiro kuri Illuminati buri wese yagombaga gukomeza kwibaza ikibazo ngo ’ese koko Illuminati iriho ?’

Igitekerezo cyakwiriye hose ku isi, igitabo banditse kandi cyarimo ibibazo bimwe nka ’Ni inde warashe John F.Kennedy ?’ Nubwo byinshi mu bitekerezo biri mu gitabo cyabo ari ibinyoma, byivangavanze n’amakuru amwe y’ukuri bituma hari ababyemera byose.

Icyo gitabo cyarakunzwe cyane ku buryo cyageze aho gikinwamo amakinamico na cinema. Icyo gitabo n’izindi nyandiko bandikaga byinshi ubu ntibiboneka kuri Internet, ariko ibihuha kuri Illuminati byakomeje gukwirakwira uko abantu babiganira bamwe bakabyemera abandi bakabitangira ibimenyetso. Gusa amaherezo n’ubundi umwanzuro ni uwawe, kwemera niba Illuminati ibaho cyangwa itabaho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA