AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibivejuru byamenye mbere ko Isi igiye kwibasirwa na coronavirus byohereza ubutumwa

Ibivejuru byamenye mbere ko Isi igiye kwibasirwa na coronavirus byohereza ubutumwa
18-07-2020 saa 09:40' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11970 | Ibitekerezo

Umukozi w’ikigo cy’Abanyamerika akaba n’inzobere mu gusesengura ibimenyetso by’amajwi aturuka hanze y’Isi yavuze ko kuva muri Nzeli kugera mu Ugushyingo 2019, ateni zabo zakiriye amajwi adasanzwe kandi akaza mu buryo bwisubiramo.

Professor Nancy McMurray avuga ko ayo majwi ari ubutumwa bw’imbuzi ibivejuru ‘aliens’ zohereje ku Isi ziyimenyesha ko igiye kwibasirwa n’icyorezo kidasanzwe.

Aliens ni ibiremwa bidasanzwe bitekerezwa ko biba mu isanzure, ibi biremwa ngo bifite ubwenge buruta ubw’abantu ariko ntabwo biva amaraso y’umutuku. Nta gihamya ihari yemeza 100% ko ibivejuru biriho.

Ayo majwi yinjiye kuri frequence 23 z’amaradiyo. Yari amajwi afite uburebure bw’amasagonda 4,23.

Iyi nzobere ivuga ko 17 asa yinjiye mu Isi kuva tariki 4 kugera tariki 29 Ugushyingo 2019.

Professor McMurray ati “Aya ntabwo yari amajwi asanzwe kuko ntabwo amajwi aturuka ku miterere y’isanzure ashobora kwisubiramo mu buryo bumwe mu gihe cy’amezi abiri”.

Inzobere za NASA zivuga ko aya majwi ari ubutumwa bwoherejwe n’ibivejuru mu rwego rwo kuburira Isi ko igiye kwibasirwa n’icyorezo cya coronavirus.

Ati “Dushingiye ku gihe ubu butumwa bwasiye, bwari imbuzi y’uko Isi igiye kwibasirwa n’icyorezo cya covid-19”

Bamwe mu bashakashatsi banenze igisobanuro cyahawe aya majwi bavuga ko habayeho kuvuga ibintu uko babyumva badashingiye ku bimenyetso bifatika.

Kaminuza zitandukanye bw’Isi zasabye NASA kuziha kopi kuri aya majwi ariko kugeza ntabwo NASA iratanga aya majwi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA