AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibintu 10 bidasanzwe utari uzi ku bantu bakoresha imoso

Ibintu 10 bidasanzwe utari uzi ku bantu bakoresha imoso
17-03-2020 saa 09:57' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10704 | Ibitekerezo

Abantu bakoresha imoso iyo bari mu ishuri kwandika birabagorra kuko baterana inkokora na bagenzi babo bakoresha indyo, ibi twongeyeho ko bamwe mu barimu bakubita abanyeshuri babaziza ko bandikisha imoso byose wasanga ubizi ariko hari ibintu 10 utazi ku bantu bakoresha imoso.

1.Ni 12%

Muri miliyari 7 zituye isi 12% bakoresha imoso. Umubare w’abakoresha imoso ugenda wiyongera ku kigero kitari kinini. Nubwo hari ibihugu bimaze igihe kinini byaremeye abakoresha imoso hari ibindi bitaremera ko gukoresha imoso ari ibintu bisanzwe. Kuba ibihugu bigenda byumva ko gukoresha imoso ari ibintu bisanzwe bituma umubare w’abakoresha imoso ugenda wiyongera. Kugera mu mwaka wa 1860 hari abantu bari bafite imyumvire ko abantu bakoresha imoso bakoreshwa n’abazimu.

2.Kugubwa nabi

Niba ukoresha imoso ukaba ugubwa nabi cyangwa ubangamirwa n’ igihe cy’umuhindo ni ibintu bisanzwe. Igitabo ‘Cerebral Dominance : The Biological Foundation’ kigaragaza ko abakoresha imoso bafite ibyago byo kugubwa nabi (kugira allergie) inshuro 11 ugereranyije n’abakoresha indyo. Abakoresha imoso kandi bafite ibyago inshuro 2,5 byo kurwara autoimmune disease.

3. Ibyago byo kurwara migraine

Abantu bakoresha imoso bafite ibyago inshuro ebyiri ugereranyije n’abakoresha indyo byo kurwara umutwe udasanzwe uzwi nka ‘migraine’.

4. Iyo basinziriye amaboko n’amaguru ntibiruhuka

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2011 bwagaragaje ko abantu bakoresha imoso 94% iyo basinziriye amaboko n’amaguru byabo bikomeza kwinyeganyeza batabigizemo uruhare mu gihe iki kibazo abaganga bita The phenomenon of periodic limb movement disorder (PLMD) kigaragara ku bakoresha indyo 69%.

Kugeza aha ushobora kugira ngo abakoresha imoso nta byiza barusha abakoresha indyo ariko waba wibeshye kuko birahari.

5.Ni abahanga cyane

Inyigo yakozwe muri 2007 yagaragaje ko abantu bakoresha imoso igipimo cy’ubwenge (IQ) yabo iri hejuru.

6. Abenshi ni abagabo

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2008 bwagaragaje ko abakoresha imoso abenshi ari abagabo. Ubu bushakashatsi bwasanze mu bakoresha imoso abagore ari 23% gusa.

7. Bashobora gukorera imirimo myinshi rimwe

Abashakashatsi bakorera ikigo Illinois Research Consortium basanze abantu bakoresha imoso bafite ubushobozi bwo gukorera rimwe imirimo myinshi kurenza abakoresha indyo. Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko abakoresha imoso bafite ubushobozi bwo kwibuka ibintu kurusha abakoresha indyo.

8. Babona byihuse munsi y’amazi

Inzobere mu by’imikorere y’ubwonko by’umwihariko agace kwitwa neuron bakoze ubushakashatsi basanga abantu bakoresha imoso bafite ubushobozi bwo kureba bari mu mazi kurusha abakoresha indyo.

9. Kuzinga ururimi

Rimwe na rimwe byumvikana nk’urwenya ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakoresha imoso kuzinga uririmi bakaruha ishusho y’itiyo ababishobora ari 62.8% mu gihe abakoresha indyo ababishobora ari 74.8 ?%.

10. Bafite umunsi wabo

Abakoresha imoso bafite umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana umwihariko wabo, uba tariki 13 Kanama buri mwaka. Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 1976 ushyizweho na Dean R. Campbell.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA