AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Havumbuwe amayeri 6 ukoresha ukabyimbuka ibirenge mu gihe gito

Havumbuwe amayeri 6 ukoresha ukabyimbuka ibirenge mu gihe gito
27-03-2020 saa 13:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8444 | Ibitekerezo

Wari uziko hari abantu bagira ikibazo cyo kubyimba ibirenge bitewe no kugiramo amazi menshi ? Iki kibazo gikunze kugaragara cyane ku bagore batwite n’abadatwite. Niba ufite iki kibazo wigira ubwoba kuko havumbuwe uburyo 6 bukemura iki kibazo mu gihe gito.

Urubuga tips and tricks dukesha iyi nkuru rutangaza ko ubu buryo uko ari 6 bukoreshwa mukubyimbura ibirenge nta ngaruka bugira ku buzima. Biremewe gukomatanya uburenze bumwe gusa gukira bifata iminsi itandukanye bitewe n’umubiri w’umuntu.

1.Kunywa amazi menshi

Ntabwo byumvikana neza kubwira umuntu ufite ikibazo cy’amazi menshi mu birenge ngo anywe amazi menshi bizakira, gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa amazi menshi ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kugabanya amazi mu mubiri.

2.Gukandagira mu mazi arimo umunyu

Nufata amazi aringaniye ukayasuka mu ibase ugashyimo umuntu hanyuma ugakandagizamo ibirenge byawe mu gihe cy’iminota 30 wa munyu uzakamura amazi yari mu birenge byawe bibyimbuke.

3.Kumasa ibirenge ukoresheje vinegere

Genda muri supermarket ugure agacupa ka vinegere uge uyisiga ku birenge byawe bibyimbye, utegereze iminota mike mbere yo koga. Kimwe n’umunyu vinegere ikamura amazi mu birenge.

4.Gusegura ibirenge

Ubundi buryo bwo gukamura amazi mu birebye byabyimbye ni ukuryama ugaramye ugasegura ibirenge.

5. Ibinini bya magnesium
Magnesium igabanya amazi mu mubiri. Ushobora kugura ibinini byayo muri farumasi iyo ari yose ukanywa kimwe kimwe mu masaha 12. Iki kinyabutabire kiba no mu ngano,ibishyimbo,ubunyobwa,amagi, yawurute,amata,imbogarwatsi no mu nkoko.

6.Imyitozo

Gukora imyitozo ngororamubiri nabwo ni uburyo bwo kugabanya amazi mu mubiri kuko bituma ubira ibyuya amazi akakugabanukamo bityo niba wari warabyimbye ibirenge bikabyimbuka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA