AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Facebook yahuje impanga zatandukanyijwe zikivuka

Facebook yahuje impanga zatandukanyijwe zikivuka
17-06-2019 saa 16:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3583 | Ibitekerezo

Abakobwa babiri Sharon Mathius na Melon Lutenyo ibizami by’ amasano byagaragaje ko bahuje uturemangingo twa DNA 100%. Ibisubizo byatangaje ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize byerekanye ko aba bakobwa ari impanga.

Raporo y’ ikigo cyo muri Kenya iwabo w’ aba bakobwa yagaragaje ko Rosemary Khaveleli Onyango ariwe nyina w’ izi mpanga kuko bahuje uturemangingo ku kigero cya 99, 999.

Sharon na Melon bahujwe n’ imbuga nkoranyambaga muri Mata 2018 nyuma y’ imyaka 18 batandukanyijwe. Sharon yarimo areba abantu yaba azi kuri facebook ngo abagire inshuti, ageze ku ifoto ya Melon asanga barasa cyane agirango niwe uri kwireba.

Melon bidatinze yemereye ubushuti mugenzi we Sharon, batangira kuganira basa n’ abatongana umwe ashinja undi ko yamwibiye umwirondoro. Byaje kugeraho bahagarika ibiganiro.

Bongeye guhurira aho bisi ihagaragara mu mujyi wa Kakamega mu kwezi kwa 12 /2018 bigizwemo uruhare n’ abarimu n’ abanyeshuri bari baragize urujijo kuri bo.

Abarimu n’ abanyeshuri biganaga na Sharon byarabacanze ubwo bajyaga mu birori bagasangayo Sharon kandi babizi neza ko atigeze yitabira ibyo birori, gusa ntiyari we ahubwo yari Melon.

Abo banyeshuri bafotoye Melon ifoto ye bayereka Sharon, bituma aba bakobwa bahura mu kiruhuko.

Ibiganiro byabo noneho byarakomeje bigera n’ aho buri umwe yereka undi ababyeyi be.

Muri Mata 2019, imiryango yombi yafashe umwanzuro wo gukuraho urujujo ishaka ubufasha bw’ umwuga aribwo gupimisha DNA zabo bakobwa na ba nyina. Ikigo cyo muri Kenya cyemereye iyi miryango kubakorera DNA Test ku giciro gito.

Sharon Mathias (ibumoso) na Melon Lutenyo, bombi bafite 19, bongeye guhura tariki 16 Mata 2019. DNA tests zerekanye ko ari impanga nk’ uko byatangajwe na Dail Monitor dukesha iyi nkuru

Uko batandukanyijwe bakivuka

Madamu Onyango nyina w’ izi mpanga tariki 15 Kanama 1999 yabyariye mu bitaro Kakamega bamubaze abaganga bamubwirwa ko yabyaye abana babiri b’ impanga.

Izo mpanga zashyizwe muri incubator kuko zari zavutse zidafite ibiro bihagije. Uyu mugore avuga ko yagize ugushidikanya abo abakobwa be b’ impanga Melon na Melvin badasa.

Undi mugore witwa Omina, ibizami byo kwa muganga byagaragaje ko nubwo ariwe wareze Sharon atariwe nyina. Uyu mugore avuga ko yabyaye tariki 14 Kanama 1999, bivuze ko yabyaye umunsi umwe mbere y’ uko madamu Onyango abyara.

Icyabaye ni uko Onyango yabyaye abana babiri b’ impanga aribo Sharon na Melon ariko mu buryo bitazwi uko byagenze agahana Melon n’ umwana wa Omina, Omina agatahana impanga ya Melon ariyo Sharon.

Joy. Sharon Mathius (ibumoso) na Melon Lutenyo bateruye Mevis Imbaya mu gace ka Likuyani, Kakamega


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA