AMAKURU

UKWEZI
pax

Dore ibikoresho 10 bitangaje ushobora kuba utari uziko byavumbuwe

Dore ibikoresho 10 bitangaje ushobora kuba utari uziko byavumbuwe
24-06-2020 saa 09:29' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3531 | Ibitekerezo

Uko imyaka igenda ishira ni ko abantu bagenda bavumbura ibintu bitandukanye bagendeye ku byakozwe mbere. Mu byavumbuwe hagendewe ku byakozwe mbere tugiye kugarukaho muri iyi nkuru harimo uburyo bwo gutanganya ibiribwa, gusukura ahantu hatandukanye n’udushya mu ikoranabuhanga.

1.Guhata inanasi

Hakozwe igikoresho kifashishwa mu guhata inanasi neza kandi mu gihe gito. Icyo gikoresho gifite umwenge umeze nk’uwitiyo winjizwa mu mutima w’inanasi wagaraga inanasi igahita iva mu gishishwa cyayo. Iki gikoresho kitwa


2.Igare rikata pizza na capati

Birasaba n’ibisekeje ariko niko kuri, hakozwe icyuma gikozwe mu ishusho y’igare kifashishwa mu gukata Pizza na Capati kitwa ‘two-bladed pizza knife’

3.Igare rifite aho guheka uruhinja

4.Akabaho gaterura ikirahure

Birashoboka ko hari abantu baba babangamiwe no kuba umuseriveri abazanira ikirahure cyo kunywesha akakizana agifashe mu ntoki kandi umuntu aba atizeye niba uwo museriveri yakarabye neza. Ubu hakozwe akabaho gaterura ikirahure ku buryo ugiye kukinywesha ariwe ugikozaho intoki.

5.Itasi itanduza ameza

Ubusanzwe itasi ikoze ku buryo iyo hari igitonyaga cy’icyayi, ikawa n’ikindi cyose wanyweramo kiyimanutseho gihita kigwa ku meza cyangwa ku muntu uri kuyinywesha. Kuri ubu hakozwe itasi ifite akantu kameze nk’urubaraza ahana hasi ku buryo icyo gitonyanga gihera ku itasi aho kugwa ku meza.

6. Ikiroso cyo mu mutwe kidasanzwe

Abantu bagira umusatsi muke kugira ngo base neza basokoresha ikiroso. Hakozwe ikiroso gifite mu menyo yacyo akantu kameze nka tapi ku buryo iyo umaze gusokoza ushaka kugisukura ngo ugikuremo imvuvu n’imisatsi uhita wegura iyo tapi imyanda ikavamo.

7.Ikarito z’ikoranabuhanga

Abantu babika ibintu haba muri butike cyangwa mu rugo bakazishiduka byarangiritse batabizi. Hari ikarito yakozwe ikoreshwa n’ikoranabuhanga ku buryo ikintu ubiteko iyo kariko ihita ikwereka iminsi icyo kintu kirazamaramo ari kizima, iyo minsi ikazagenda ikabanuka ukabiboneka mu gataburo kaba kuri iyo karito.

8.Keyboard ya telefone

Hari abantu babangamirwa no kwandika bakoresheje telefone ya smartphone bitewe n’uko inyuguti. Hakozwe keyboard ya telefone ngendanwa ku buryo aho kugira ngo ugorwe no kwandika ukoresheje inyuguti zo muri telefone ukomekaho keyboard ubundi ukanda muri telefone bikoroheye nk’uri kwandika muri mudasobwa.

9.Buji itajya ishira

Ubusanzwe buji ni igikoresho icana rimwe kigashonga kigashira ariko hari buji zidasanzwe zakojwe ugura rimwe ukazayicana ubuzima bwose. Iyo buji iyo uyicanye ishonga igwa mu kantu kameze nk’itibe iyo ishonze igashira iba yashiriye muri ako gatibe, bityo ukongera ukayicana bundi bushya bigakomeza gutyo.

10.Irinwari zisekeje

Urinoire, ni aho abagabo bihagarika, hakozwe ubwoko bwa irinwari zifite ishusho y’umunwa w’umuntu uri guseka ku buryo uyo umugabo yihagaritse aba ameze nk’uri kwihagarika mu kanwa k’umuntu wasamye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...