Mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa Kane abagabo 6 bagejejwe imbere y’ urukiko rwa Kibera Law Courts ngo bisobanure ku cyaha cy’ ubusinzi bakurikiranyweho bose bahita basinzira.
Polisi yagerageje kubegura no kubafasha guhagarara biba iby’ ubusa bakomeza kwiryamira hasi.
Bafashe amashusho baryamye hasi basinziriye kubera isindwe polisi yababaza ntibabashe gusubiza kuko ururimi rutavaga mu kanwa.
Abakoresha urubuga rwa babihinduye urwenya aho NTV yari yashyize amafoto y’ aba bagabo.
Bamwe bavuze ko aba bagabo badakwiriye kujyanwa mu rukiko ahubwo bakwiye kujyanwa mu bigo ngororamuco. Gusa abandi bakavuga ko nta gitangaje kirimo kuba ibi byabereye muri Kenya.
Uwitwa Magdaline yavuze ko we inzoga yayiretse ariko ko hari abanze kwemera ko yaretse inzogo kubera ko ari Umunyakenya. Abandi baramusubiza bati ‘Ntugire ikibazo n’ uruhare rwawe tuzarunywa’.
UPDATE : Suspects taken to Kibera Law Courts allegedly too drunk to stand trial. pic.twitter.com/WCZ7qikfuQ
— NTV Kenya (@ntvkenya) August 15, 2019