AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bishe urw’ agashinyaguro umukumbi w’ intare kubera ubupfumu

Bishe urw’ agashinyaguro umukumbi w’ intare kubera ubupfumu
31-10-2019 saa 11:01' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4076 | Ibitekerezo

Mu gihugu cya Afurika y’ Epfo ba rushimusi bishe intare enye zirimo imigunzu ibiri kubera imigenzo ya gipfumu nk’ uko bitangazwa n’ ibinyamakuru byo muri iki gihugu.

Izi ntare uko arenye zapfuye nyuma y’ ububabare bukabije kubera ko abazishe bazirogeye mu nyama, barangiza bakazica amajanja kugira ngo bayagurishe ku bapfumu.

Izi ntare zishwe zirimo ebyiri z’ ingabo n’ imigunzu ibiri, zose zabaga muri pariki ya hegitari 3800 iri mu mugi wa Pretoria. Ibyana (imigunzu) byishwe ni Bashi na Tawana. Intare z’ ingabo ni Jarvis na Tau.

Nyiri izi ntare Stevens avuga ko yashenguwe no kuba intare ze zarishwe ati “Isi yanjye yiyubitse kubera urupfu rwa Jarvis, Bashi, Tawana na Tau. Nari maze imyaka 10 nzoroye none zishwe urw’ agashinyaguro”

Abishe izi ntare bazikase amajanja ibihimba barabitaba. Stevens akomeza agira ati “Ndahamanya n’ umutima wange ko uwajya ku isoko yasangayo amajanja y’ izi ntare.

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi no kurengera ibidukikije Dana Wannenburg avuga ko ibizamini by’ abaganga bapimye imirambo y’ izi ntare byemeza ko zarozwe.

Polisi ya Afurika y’ Epfo yakajije umutekano wo gusaka kugira ngo barebe ko babona abagizi ba nabi bahemukiye izi nyamaswa ziri mu zikaze.

Stevens avuga ko intare ze zidasurwa na ba mukerarugendo ko ahubwo azikoresha muri gahunda yo kwigisha abantu by’ umwihariko abana bato.

Icyanya ‘Nature Reserve’ kibarizwamo inyamaswa 2 000 zirimo inzovu, imparage, intare, springbok, cheetah n’ amoko atandukanye y’ inyoni.

Muri Afurika y’ Epfo inyamaswa zimerewe nabi na ba rushimusi, bazica bakagurisha ibisigazwa byazo. Igikanka cy’ intare bakigurisha agera kuri miliyoni y’ amanyarwanda( £1,000). Ahitwa Vietnam ho igikanka cy’ intare kigura £50,000.

Umuvuzi gakondo wo muri iki gihugu utashatse ko imyirondoro ye ijya ahagaragara yabwiye itangazamakuru ko ibice by’ umubiri w’ intare bikoreshwa n’ abavuzi gakondo mu kwirukana imyaku n’ imivumo.

Si ibyo gusa kuko ngo ‘bishobora no gukoreshwa mu kurinda umuryango uburwayi no mu kwirinda abanzi’.

Ati “Muri iki gihe igikanka cy’ intare kiri guhenda kuko nicyo kiri gusimbura igikanka cy’ urusamagwe. Ibisamagwe byarabuze kubera ko bigurwa cyane n’ abo muri Asia ku madevize menshi cyane bakajya kubikoresha mu buvuzi”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA