AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Amashusho y’ uwiswe umwana unywa itabi yateje urunturuntu, gusa habayeho kumwibeshyaho

Amashusho y’ uwiswe umwana unywa itabi yateje urunturuntu, gusa habayeho kumwibeshyaho
11-09-2019 saa 10:01' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4252 | Ibitekerezo

Amagambo yabaye menshi ku rubuga rwa Twitter kubera amashusho y’ umuntu wafotowe anywera itabi ku kibuga mu mukino wo gukusanya inkunga yo kurwanya kanseri , gusa byarangiye bimenyekanye ko uwo bagize ngo ni umwana ari umugabo w’ imyaka 36.

Byabereye mu gihugu cya Turikiya mu mukino wahuje ikipe ya Bursaspor na Fenerbahce yombi yo muri iki gihugu mu mukino wo gukusanya amafaranga yo guha imiryango irwanya kanseri.

Umukino wari wagenze neza kugeza kamera yerekanye mu bafana hakagaragara umuntu bagize ngo ni umwana ari kunywa isigara.

Uyu muntu ntabwo yitaye ku kuba camera imutunzeho yarakomeje yitumurira isigaragara atitaye ku biri kuba.
Ayo mashusho yahise ashyirwa kuri Twitter arahererekanywa biratinda ariko abenshi bafite amatsiko yo kumenya uwo mwana wagaragaye anywera itabi mu ruhame.

Kera kabaye byaje kumenyekana ko uwo baketse ko ari umwana atari umwana ahubwo ari umugabo w’ imyaka 36 ufite isura imugararagaza nk’ umwana. Uyu mugabo yitwa Benjamin Button ni umufana w’ ikipe ya Bursaspor.

Uyu mukino warangiye ari ibitego 2 bya Bursaspor kuri 1 cya Fenerbahce. Abahanga bagaragaza ko kunywa itabi byongera ibyago byo kurwara kanseri y’ ibihaha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...