AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abagore babiri barwanye bapfa Minisitiri

Abagore babiri barwanye bapfa Minisitiri
19-07-2020 saa 16:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7723 | Ibitekerezo

Polisi yo mu mujyi wa Freetown iri gukora iperereza ku cyaha cy’ihohoterwa nyuma y’uko umugore witwa Mariama Massaquoi na Dorotha Koroma barwaniye kwa Minisitiri wungiriye ushinzwe igenamigambi n’iterambere ry’ubukungu mu gihugu cya Sierra Leone, Dr. Robert Chakanda.

Aba bagore bombi bavuga ko ari abakunzi ba Minisiri Chakanda. Bwana Chakanda ni umugabo wubatse gusa ntabwo abana n’umugore we.

Umwe muri aba bagore barwanye bapfa Chakanda ni umudivoruse(divorced), mu gihe undi ikiciro cye kitazwi.

Madamu Massaquoi warwanye na madamu Koroma, avuga ko uyu Koroma ariwe wamusembuye, kuko tariki 25 z’ukwezi gushize, Chakanda yamufashe maze Koroma akamukubita.

Ati “Yongeye arabigarura avuga ukuntu bankubise arandakaza atuma mukubita”.
Yakomeje agira ati “Nubwo namukubise [Koroma] arabeshya ntabwo namukomerekeje, yisize inyanya kugira ngo abantu bagire ngo ni amaraso. Ifoto ye ndayifite muri telefone yanjye”.

Massaquoi yabwiye Politico(ikinyamakuru cyo muri Sierra Leone) ko yari afungiwe kuri sitasiyo ya polisi kuva ku wa Mbere, polisi yanga kumva uruhande rwe ahubwo ikumva ibyo Minisitiri Chakanda avuga.

Ati “Mfungiye aha kuva ku wa Mbere tariki 13 Nyakanga saa moya z’umugoroba. Nta mupolisi uragira icyo ambaza ngo yumve uruhande rwanjye”.

Niko yabwiye umunyamakuru wa Politico amusanze kuri sitasiyo ya polisi ya Lumley.

Doratha Koroma nawe yari kuri sitasiyo ya polisi ariko yanze kugira icyo atangariza itangazamakuru.

Umugenzacyaha, Lamin Bangura yabwiye iki kinyamakuru ko ntacyo yabwira itangazamakuru keretsa ahawe uburenzanzira n’ishami rya polisi ya Sierra Leone rishinzwe itangazamakuru.

Umuyobozi wungirije ushinzwe itangazamakuru Assistant Superintendent Saio Conteh yahaye iki kinyamakuru uburenganzira bwo kujya kuvugana n’umugenzacyaha uri gukurikirana iki kibazo, ariko nabwo uwo mugenzacyaha Bangura yanga kugira icyo atangaza.

Ati “Genda wandike ibyo ushaka njye sinshaka kuvugana nawe”.

Minisitiri Chakanda yavuze ko icyo ari gukora ari ukurengera urengana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA