konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Aba bagore bamaze iminsi barara mu modoka ngo bazagure inzu igurishwa akayabo

Aba bagore bamaze iminsi barara mu modoka ngo bazagure inzu igurishwa akayabo
31-05-2019 saa 16:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3813 | Ibitekerezo

Mu mujyi wa Manchester mu gihugu cy’ Ubworeza hari abagabore bamaze iminsi itatu barara mu modoka zabo ziparitse ku muhanda kugira ngo bazagure inzu igurishwa ibihumbi 160 by’ Amayero.

Aba bagore baciye ingando hafi y’ aho iyi inzu izagurishwa iherereye kugira ngo bazatanguranwe ku murongo ku munsi wo kugurisha iyo nzu. Ikibabaje ni uko umunsi iyo nzu izagurishirizwa utaramenyekana.

Iyi nzu irimo ibitanda bitatu ishobora kuzagurwa n’ umugore uzaba amaze iminsi 9 arara kuri uyu muhanda.

Abo bagore bakambitse aho iyi nzu iherereye bitwaje za pizza n’ amazi kugira ngo batazicwa n’ inzara.

Biteganyijwe ko iyo nzu ishobora kuzagurishwa mu mpera z’ icyumweru gitaha.

Umwe muri aba bagore yabwiye Manchester Evening News ko yiteguye kuzaguma hafi kugeza atanze abandi kwishyura iyi nzu.

Yagize ati “Gahunda ni uko uje mbere ari we ugura. Ushobora kuva hano mu murongo hagaparikamo undi.” ni ko uyu mugore w’ abana babiri yabwiye itangazamakuru.

Iyi nzu izagurwa n’ umuntu uzaba watanze abandi kuyigeraho igihe umunsi wo kuyigurisha uzaba utangajwe.

Bamwe muri aba bagore imodoka zabo bashyizeho utwapa tw’ udupapuro kugira ngo bagaragaze ko baziraramo.

Mu gihugu cy’ Ubwongereza kubona inzu igurishwa yo kubamo byahindutse ingorabahizi kuko iki gihugu kiri gifite icyuho cy’ amazu miliyoni 4 akenewe kugira ngo abaturage bose babone inzu zo kubamo.

Mu Bwongereza abarenga 1/3 ni ukuvuga miliyoni 20 z’ abaturage bakoresha ½ cy’ umushahara wabo mu kwishyura icumbi.

Mu mujyi wa Manchester aho iyi nzu igurishwa iherereye abantu 5 500 nta mazu yo kubamo bafite.


Bamwe banditse ku modoka zabo ko bategereje igihe iyo nzu izagurishirizwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...