AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urusaku rw’ ubusambanyi rwumvikanye mu ndege rwirukanishije abapilote 2

Urusaku rw’ ubusambanyi rwumvikanye mu ndege rwirukanishije abapilote 2
24-12-2018 saa 16:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6012 | Ibitekerezo

Sosiyete ya United Airlines yatangaje ko yirukanye babiri mu bakozi bayo batwaraga indege nyuma y’ uko humvikanye urusaku rw’ abantu basambanira mu cyumba cya tekinite y’ indege kuko micro zitari zifunze.

Abirukanywe bari batwaye Boeing 747 yavaga ahitwa Monilla yekeza mu mujyi wa Los Angeles ubwo abagenzi 412 bumvaga urusaku rw’ abarimo gutera akabariro.

Betty Garrison w’ imyaka 71 wari kumwe n’ umugabo we muri iyi ndege yavuze ko abantu bose batunguwe n’ ayo majwi. Ngo babanje kugira ngo n’ umukozi w’ iyi sosiyete uri guhuha mu ifirimbi ngo atange itangazo nyuma biza gusobanuka bamenya ko ari abari gusambanira mu cyumba cy’ ababipolote.

Uyu mukecuru yavuze ko hari umukobwa wegereye kuri iki cyumba agakomanga agira ngo aburire abari gusambana ko batafunze micro amajwi akaba ari gusohoka, abandi ntibabyitaho bigumira mu byabo.

Ikinyamakuru WDNR cyatangaje ko ubwo iyi ndege yageraga I Los Angeles abagenzi 30 bahise bajyana ikirego kuri sosiyete ya United Airlines.

Mu kiganiro n’ abanyamakuru iyi sosiyete yavuze ko yatangiye iperereza kuri iki kirego, yongeraho ko yamaze kwirukana uwari atwaye iyi ndege n’ uwari amwungirije.

Umuyobozi wungirije wa United Airlines James Garreth ubwo yari mu kiganiro n’ abanyamakuru mu mujyi wa Chicago

Imibare itangwa n’ impuzamashyirahamwe y’ amasosiyete akora ukwikorezi bwo mu kirere FAA igaragaza ko muri Amerika y’ Amajyaruguru hatangwa ibirego 300 by’ abasambaniye mu ndege.

Byinshi muri ibi birego aba ari abapilote basambanye n’ abagenzi, gusa ngo ni gake cyane pilote n’ umwungirije basambanira mu ndege.

Muri 2013, sosiyete ya American Airline yirukanye abakozi bayo bane bazira ubusambanyi bwo mu gikundi bakoranye n’ abagenzi 17.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA