AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urubyiruko rurenga 30.000 rumaze guhugurwa muri gahunda ya Huguka Dukore Akazi Kanoze

Urubyiruko rurenga 30.000 rumaze guhugurwa muri gahunda ya Huguka Dukore Akazi Kanoze
15-11-2019 saa 23:29' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4905 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019, muri Serena Hotel i Kigali habereye ihuriro ry’Urubyiruko ryateguwe na gahunda ya USAID ya Huguka Dukore Akazi Kanoze, aho urubyiruko rutandukanye rwagaragaje intambwe rwateye, imbigamizi rwahuye nazo, uko rwazitwayemo n’ibyo rubona byarufasha mu rugendo ruganisha ku kubona uburyo buhagije bw’imirimo.

Gahunda ya Huguka Dukore Akazi Kanoze iterwa inkunga na USAID, yafashije mu guhugura urubyiruko rurenga ibihumbi 30 rwiganjemo abacikishirije amashuri n’abangavu batewe inda batarageza imyaka y’ubukure, bakaba barahawe amahugurwa mu myuga itandukanye ituma bava mu bushomeri bakihangira imirimo abandi bakavamo ba rwiyemezamirimo bakomeye.

Iri huriro ry’Urubyiruko ry’uyu mwaka ryitabiriwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Umuyobozi w’ubutumwa bwa USAID, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’uburezi, abahagarariye abandi mu matsinda atandukanye y’urubyiruko, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Dinah Murekeyishema, umwe mu bayoboye urubyiruko rwo muri Kora wigire i Rubavu, yavuze ko iri huriro uretse kuba rihuza urubyiruko n’abakoresha bashoboka kuruha akazi, ngo ari n’uburyo bwiza bwo kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye bwabafasha kurushaho kuba ba rwiyemezamirimo beza.

Gahunda ya USAID ya Huguka Dukore Akazi Kanoze yatangiye mu 2016 ifite intego yo guhugura urubyiruko ibihumbi 40 baturuka mu turere 25 iyo gahunda ikoreramo, kuri ubu abagera ku bihumbi 32 nibo bamaze guhugurwa mu gihugu hose. Ni gahunda y’imyaka 5 igomba kurangira muri 2021.

Hahembwe abahize abandi, hanamurikwa bimwe mu bikorwa by’urubyiruko rwahuguwe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA