AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Hateguwe udushya mu myiyerekano n’amarushanwa adasanzwe y’abavutse ari impanga

Kigali : Hateguwe udushya mu myiyerekano n’amarushanwa adasanzwe y’abavutse ari impanga
12-12-2018 saa 16:04' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4668 | Ibitekerezo

Tariki 30 Ukuboza 2018, hazaba ibirori bizabamo imyerekano, ubuhamya, ubusabane n’amarushanwa adasanzwe ku bantu bavutse ari impanga, ibi birori bizabera mu mujyi wa Kigali bikazaba birimo udushya twinshi ugereranyije n’ibindi nkabyo byagiye biba mu myaka yatambutse, dore ko ubu hanamenyekanye andi makuru ku miryango y’abavutse ari impanga azatuma ibirori birushaho kuba agahebuzo.

Twins Day ni umunsi ngarukamwaka uhuza abavutse ari impanga mu Rwanda bari mu ihuriro RWANDA TWINS FAMILY, aho bahura bagasabana, bakifurizanya umwaka mushya ndetse bakanaganira ku iterambere ry’ihuriro ryabo. Ni umunsi impanga ndetse n’ inshuti zabo baba bategerezanyije amatsiko menshi kuko benshi baba biteguye kubona abantu bagiye basa kuburyo utabatandukanya. Ubu noneho muri iri huriro rigiye kuba hazaba harimo n’abagiye bavukira rimwe barenze babiri.

Uyu mwaka wo uzaba urimo udushya twinshi dutandukanye kuko hazaba harimo amarushanwa azakorwa n’abavutse ari impanga bagaragaza impano zabo mu byiciro bitandukanye ndetse hakazabaho no gutoranya impanga zisa cyane kuruta izindi binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho bazatangaza amafoto yabo abantu bakitegereza ubundi bagatora. Abatari impanga nabo bemerewe gutora muri aya marushanwa.

Uyu mwaka kandi hazagaragazwa imiryango itandukanye ifite agahigo ko kubyara impanga nyinshi mu miryango aho usanga umubyeyi umwe yarazibyaye birenze inshuro ebyiri cyangwa eshatu, ndetse n’aho usanga hari abavutse ari impanga bashakanye nyuma nabo bakazibyara.

Ikindi cy’umwihariko kuri iyi nshuro ni uko hatangijwe n’ihuriro ry’ababyeyi babyaye impanga nabo bakazaba bitabiriye ibi birori kugirango bidagadure kandi basabane n’abana babo. Aba babyeyi nabo bafite ubuhamya buteye amatsiko bazatanga muri ibyo birori.

Kugeza ubu hari imiryango igera kuri 6 yabyaye abana 3, hakaba hari n’imiryango 4 nayo imaze kubyara abana 4 icyarimwe bavutse ari impanga. Aba bana bose ndetse n’ababyeyi babo bazaba bahari.

Nk’uko twabitangarijwe na Pascal Niyomuremyi, Umuyobozi w’Ihuriro Rwanda Twins Family, ibi birori by’akataraboneka bizabera mu mujyi wa Kigali tariki 30 Ukuboza 2018, bikazabera muri St Gabriel Garden mu Kiyovu, umanutse hepfo y’inyubako za RSSB, ibirori bikazatangira saa munani z’amanywa aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000, buri muntu wese ushaka kubyitabira akaba azabyemererwa n’iyo yaba ataravutse ari impanga.

REBA AMWE MU MAFOTO Y’ABANTU BAVUTSE ARI IMPANGA BAZABA BAHARI :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA