AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ifoto ya Ariel Wayz yifashe hagati y’amaguru yongeye kurikoroza

Ifoto ya Ariel Wayz yifashe hagati y’amaguru yongeye kurikoroza
28-12-2021 saa 12:59' | By Editor | Yasomwe n'abantu 7880 | Ibitekerezo

Ifoto y’Umuhanzikazi Ariel Wayz yifashe hagati y’amaguru, yongeye gutuma uyu muhanzikazi agarukwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzikazi uzwiho udushya twinshi kubera amafoto akunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga ntavugweho rumwe, ubu noneho yashyizeho ifoto yifashe ku mwanya we w’ibanga.

Ariel Wayz yongeye kwibasirwa bikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira ifoto hanze, maze akibasirwa n’umufana we wamubajije ikibazo gikomeye.

Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz akaba ari umwe mu bahanzi barimo gukora inkuru zivugisha benshi mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, nyuma yo kugaragaza ifoto yamamaza Album ye yise “Love & Lust” mu ifoto igaragaza amabere ye yari yavugishije benshi.

Nyuma yaje kubibazwa ho maze asubiza ko amabere ari aye ntawe bayafatanyije bityo agomba kuyakoresha icyo ashaka.

Kuri uyu munsi Ariel Wayz yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram igaragaza ukuboko kwe gufashe ku myanya ndangagitsina.

Mu bitekerezo yahawe birenga 86 harimo igitekerezo cy’uwitwa Ingabire Sandra yagize ati “Nagerageje gushakamo icyo atwigisha n’icyo kudususurutsamo.”

Ariel Wayz yamusubije ati “Instagram yabaye ishuri ryari se muko ?,Unfollowing maze ujye gushaka aho bagususurutsa.”

Ni ifoto ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse irimo gutangwaho ibitekerezo byinshi ndetse bitandukanye.

Ariel Wayz ari kumwe na Juno Kizigenza aherutse kugaragara yafunguye ibipesu by’ishati yari yambaye maze bamufotora rigaragara ku buryo bamwe bakekaga ko byamucitse abandi batangira kuryita irya Bigogwe bitewe n’uburyo ryanganagamo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA